Humura ndimanukiye! Bobo Sylvestre yasohoye i... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Bobo Sylvesre yavuze ko "Iyi ndirimbo ihagaze muri Daniyeri 10:1 ngereranya n'abantu basenze bagatinda gusubizwa noneho bagera mu makuba akomeye bagatakira Imana muri uwo mubabaro, Imana ikabaha ihumure iti 'ndimanukiye igiciro cyose ko nagitanze, ikiguzi cyose ko nacyishyuye, ni ki kiguteye ubwoba mwana wanjye humura ndimanukiye".

Uyu muhanzi w'impano itangaje yakomoje ku mishinga y'umuziki afite mu minsi iri imbere harimo no gukorana indirimbo n'abandi bahanzi. Yabwiye ko abakunzi be ko abahishiye byinshi. Aragira ati "Mfite imishinga myinshi binkundiye natangira gukorana n'abandi bahanzi ndetse mfite n'izindi project zitararangira mbahishiye, hari imishinga mfitanye n'abarundi kugirana nabyo bazabimenya".

Bobo Sylvestre ni umukristo mu Itorero ryitwa Eastwind ryo muri Kigali. Yatangiye kuririmba mu 2000 mu rusengero rwitwa Assemblies of God muri Huye. Nyuma yaho yaje i Kigali azanywe no kwiga akomeza umurimo w'Imana mu buryo byo kuririmba hirya no hino mu nsengero zitandukanye. Mu 2019 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Mu ndirimbo amaze gusohora hairmo: 'Ndakwiringiye', 'Humura', 'Amasezerano' (yo mu gitabo), 'Yame tosha', 'Inkera' n'izindi.


Bobo Sylvestre yasabye abakunzi be kumwitega mu minsi iri imbere


Bobo Sylvestre yahumurije abantu mu ndirimbo 'Ikintu gishya'

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA "IKINTU GISHYA" YA BOBO SYLVESYRE




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117953/humura-ndimanukiye-bobo-sylvestre-yasohoye-indirimbo-yihumure-ku-basenze-bagatinda-gusubiz-117953.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)