Ni kenshi byumvikana hirya no hino mu Rwanda abayobozi basezeye mu nshingano cyangwa abandi begujwe ariko hakaba ubwo hatagaragajwe ibitumye hafatwa uwo mwanzuro ikitaraganya.
Nyuma y'uko icyorezo cya Covid-19 kigenjeje make, mu Karere ka Huye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahuriye hamwe mu nama y'ubukangurambaga igamije kwikebuka kugira ngo barebere hamwe uko banoza ibyo bakora kuko biganjemo abafite inshingano z'ubuyobozi ku nzego zinyuranye.
Muri ibyo biganiro byabaye ku wa 5 Kamena 2022, hibanzwe ku kwibukiranya amahame y'Umuryango FPR Inkotanyi kuko akubiyemo indangagaciro zafasha buri wese gukora neza aramutse azikurikije.
Komiseri w'Imibereho Myiza mu Muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Huye, Kanamugire Umubyeyi Yvette, yatanze ikiganiro agaruka ku mikorere n'imyitwarire ya bamwe mu bayobozi abibutsa ko kugira intege nke bibaho ariko haba hakwiye gushaka igisubizo byihuse.
Ati 'Iyo usobanukiwe ko hari intege nkeya ufite nibwo ubona imbaraga zo gukosora ugasohoka muri za ntege nke ugatera intambwe.'
Yibukije ko byinshi byagezeho mu gihugu birimo kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, EjoHeza, kurwanya imirire mibi, kugira isuku n'ibindi byagizwemo uruhare n'ubukangurambaga bwakozwe neza mu baturage.
Yavuze ko hari ubwo ubukanguramaba bushobora gukorwa nabi bukabyara umusaruro mubi, abasaba kwitwararika.
Ati 'Murabizi mu gihugu cyacu abantu barakanguwe birangira tugeze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n'ingaruka zayo muzi.'
Umuyobozi yafashwe asambanira mu modoka
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n'abayobozi basabwe kuba intangarugero mu byiza, bibutswa ko badashora gukangurira abaturage gukora ibyiza kandi bo batabikora.
Kanamugire ati 'Ntabwo nshobora kujya gukora ubukanguramabaga mu kagari nanjye mu muryango iwanjye bitameze neza ari ibibazo kandi abo ubwira akenshi baba bazi ibibazo ufite.'
Yabibukije ko umunyamuryango mwiza akwiye kubera abandi urugero mu mikorere, mu mikoranire no mu myifatire.
Yakomoje ku muyobozi waguwe gituma arimo gusambanira mu modoka mu Murenge wa Tumba, avuga ko ibintu nk'ibyo biba bidakwiye.
Ati 'Mu minsi yashize hari umuntu w'umuyobozi abantu bigeze kumusanga ahantu i Tumba ari mu modoka ari kumwe n'umukobwa, abaturage barahurura, izo nkuru zirazwi. Yari ari mu modoka yahawe na Leta imufasha gukora inshingano niwe abantu bose bagombye kureberaho.'
Yavuze ko uwo muyobozi hari ibindi byiza byinshi yakoze ariko izo ngeso mbi z'ubusambanyi yafatiwemo zahise zibisiga icyasha.
Ati 'Ibyo biteye isoni yari afite ubushobozi bwo kubijyana ahandi hantu ariko ayo mateka ntashobora gusibika muri Tumba. Kandi hari ibindi byiza yakoze ariko twarabyibagiwe, buri gihe twibuka ka kantu. Imyifatire ni ikintu kigoye cyane no kuba nkore neza bandebereho ni ikintu dukwiye kwitwararika.'
Ntabwo yavuze amazina y'uwo muyobozi ndetse ngo anatangaze aho yayoboraga ariko amakuru IGIHE yahawe n'umwe mu bamuzi, yavuze ko ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umwe mu mirenge igize Akarere ka Huye byabayeho.
Yavuze ko yari asanzwe avugwaho ingeso nk'izo zo gusambana n'abakobwa mu byumba bikodeshwa ndetse rimwe na rimwe akabikorera mu modoka bitewe n'uko yakundaga no kurangwaho ubusinzi.
Ati 'Byari bisanzwe bizwi ariko atarafatwa. Bamucungiraga hafi kugira ngo bazamufate babone ikimenyetso.'
Yavuze ko uwo muyobozi akimara gufatwa yatakambye asaba imbabazi, arababarirwa agirwa inama yo gusezera ku nshingano arabikora.
Muri ibyo biganiro hakomoje no ku bayobozi bakunda guparika imodoka ku tubari bakajya gusindiramo no gusambanira mu byumba bitubamo, babwirwa ko ahantu bakunze kubikorera hamaze kumenyakana bityo bakwiye kubicikaho burundu.
Ati 'Niba uri umuyobozi ugomba gukora neza bakakureberaho nta kindi kintu ushobora guhitamo [kitari ubusambanyi] cyagushimisha cyangwa niba ri icyo [gusambana] wahisemo ntugikorere aho abantu bose bari bukurebereho, bagatangira kwibaza na byabindi ubabwira icyo bivuze. Ubukangurambaga tuba twamaze kubwica.'
Umuyobozi w'Akarere ka Huye akaba na Chairperson wa FPR Inkotanyi muri ako Karere, Sebutege Ange, yavuze ko ubukangurambaga nk'ubwo buba bugamije kwibutsa abanyamuryango inshingano zirimo no kurwangwa n'imyitwarire myiza.
Ati 'Kugira ngo tuganire uko abanyamuryango barushaho kunoza imikorere ariko by'umwihariko n'uko bakwiye kurangwa n'indangagaciro zibereye abanyamuryango; ubwo ni ukuvuga ngo barangwe n'imyitwarire myiza, yaba ari imyitwarire isanzwe yaba ari mu gushyira mu bikorwa gahunda z'umuryango, gahunda za leta.'
Basabwe no kwita ku bibazo birimo ubujura n'ubugizi bwa nabi biri kugaragara mu Karere ka Huye muri iyi minsi kugira ngo bicike uburundu.
Hakomojwe no ku banyamuryango n'abayobozi bahishirana ingeso mbi zirimo ruswa no gutonesha, bagirwa inama yo kujya bajya inama yo kureka ibintu nk'ibyo aho kubihisha.