Ni ibyaha bifitanye isano no kuba yariyegereje abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha mu buryo butemewe - anyuze ku bantu bari hanze ya gereza - akabaha amafaranga ashaka ko bivuguruza mu buhamya bakoresheje bamushinja.
Ibyo byose yabikoraga ashaka ko urubanza rwe rusubirwamo, ubundi akarekurwa nk'umwere.
Ngirabatware wavutse mu mwaka 1957, yabaye Minisitiri w'Igenamigambi hagati ya 1990 kugeza mu 1994.
Ku wa 20 Ukuboza 2012 nibwo urukiko rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, biza gushimangirwa mu bujurire ku wa 18 Ukubiza 2014, akatirwa gufungwa imyaka 30.
Muri urwo rubanza hifashishijwe abatangabuhamya batandukanye, bahawe amazina ya ANAN, ANAT, ANAE na ANAM.
ANAN na ANAT bashinje Ngirabatware ko yajyaga kuri bariyeri agashishikariza abantu kwica Abatutsi, ANAE na ANAM bamushinja ko yakwirakwije imbunda anavugira amagambo kuri bariyeri muri komini Nyamyumba, ku wa 7 Mata 1994.
Mu buryo bwatunguranye, ku wa 8 Nyakanga 2016 Ngirabatware yaje gusubira imbere y'urukiko asaba ko urubanza rwe rwasubirwamo, yitwaje ko abatangabuhamya bisubiyeho ku buhamya batanze mu rubanza rwa mbere.
Byaje gutahurwa ko mu gushaka gusubirishamo urubanza, Ngirabatware yanyuze ku bantu batandukanye yiyegereza abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha kandi bitemewe, bahabwa amafaranga ngo bahindure imvugo, bityo arekurwe nk'umwere.
Hahise hafatwa abantu batanu barimo Maximilien Turinabo, Anselme Nzabonimpa, Jean de Dieu Ndagijimana, Marie Rose Fatuma na Dick Prudence Munyeshuli . Turinabo yaje gupfira muri Kenya ku wa 18 Mata 2021, urubanza rwe rushirira aho.
Munyeshuli wari warafashije Ngirabatware mu gushaka ibimenyetso mu rubanza rwe, yashinjwe ko yahaye amakuru Turinabo ku batangabuhamya b'ubushinjacyaha ubundi bagombaga kugirwa ibanga.
Hari aho umucamanza avuga ko mu bimenyetso bigaragara, Fatuma yishyuye umutangabuhamya $3000, ndetse Ngirabatware yatanze ibihumbi byinshi by'amayero byagombaga kwifashishwa muri uwo mugambi.
Ku wa 25 Kamena 2021, umucamanza yemeje ko Nzabonimpa, Ndagijimana, na Fatuma bahamwa no kuba barabangamiye ubutabera, bagirwa abere ku cyaha cyo gushishikariza bandi gusuzugura urukiko.
Umucamanza yabakatiye bose igihano kingana n'icyo bari bamaze muri gereza.
Kuri Munyeshuli, umucamanza yamugize umwere ku cyaha cyo kubangamira urukiko, ahubwo aramwihanangiriza.
Ngirabatware we yahamijwe icyaha cyo kubangamira ubutabera kubera ko yarenze ku mategeko y'urukiko, ariko agirwa umwere ku cyaha cyo gushishikariza abandi kubangamira urukiko.
Umucamanza yahise ahanisha Ngirabatware igifungo cy'imyaka ibiri, kigomba kurangirizwa hamwe n'igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe.
Baje kujurira
Fatuma ni umupfakazi wa murumuna wa Ngirabatware witwaga Édouard Byukusenge.
Yaje kujuririra icyaha yahamijwe n'igihano yakatiwe, Ubushinjacyaha nabwo bujuririra ko Munyeshuli yagizwe umwere kimwe n'igihano cyahawe Ngirabatware.
Ubushinjacyaha bwasabye urugereko rw'ubujurire guhamya Munyeshuli icyaha cyo kubangamira urukiko, ndetse rukanabimuhanira.
Kuri Ngirabatware, Ubushinjacyaha we bwasabye ko imyaka ibiri yakatiwe yakongerwa ku gihano asanganywe cy'imyaka 30, aho kuba yabikorera hamwe.
Urukiko rwasanze Marie Rose Fatuma ahamwa n'ibyaha byo kubangamira ubutabera, aho rwemeje ko yiyegereje abantu ba hafi umwe mu batangabuhamya, anamwemerera amafaranga ngo akunde yivuguruze ku buhamya yatanze mu rubanza rwa Ngirabatware, muri ICTR.
Icyo gihe ngo yanamubwiye ibyo azagenda asubiza mu rubanza, ubwo azaba ahatwa ibibazo n'abunganira Ngirabatware.
Gusa mu isesengura ry'urukiko, umucamanza yavuze ko guhanisha umuntu "igihano amaze muri gereza" bitari mu bihano biteganywa n'urukiko.
Ku ruhande rw'ubujurire bw'Ubushinjacyaha, bwavuze ko ku wa 15 Nyakanga 2017, Munyeshuli yamenyesheje Maximilien Turinabo imyirondoro y'abatangabuhamya b'Ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ngirabatware, abikora mu buryo bunyuranyije n'amategeko arengera abatagabuhamya.
Urukiko rwaje kwemeza ko Munyeshuli akwiye guhamwa no kubangamira urukiko, kubera ko yavuze amazina y'abatangabuhamya yirengagije icyemezo cy'urukiko.
Umucamanza yavuze ko mu biganiro na Turinabo ku wa 17 Nyakanga 2017, Munyeshuli yatangije ibiganiro n'abatangabuhamya bacungiwe umutekano, hirengagijwe amategeko asanzwe.
Urukiko rwanzuye ko rutesheje agaciro ubujurire bwa Fatuma uko bwakabaye.
Rwahise tutesha agaciro icyemezo cya mbere cy'uko yakatiwe igihe kingana n'icyo 'amaze gufungwa', ahubwo rutegeka ko afungwa amezi 11.
Gusa igihano cya Fatuma kingana n'icyo yamaze muri gereza uhereye igihe yafatiwe muri Nzeri 2018.
Urukiko kandi rwahise ruvanaho icyemezo kigira umwere Munyeshuli, rumuhamya icyaha cyo gusuzugura urukiko binyuze mu kubangamira ubutabera kandi abizi neza. Rwategetse ko afungwa amezi atanu.
Gusa ayo mezi nayo akaba yarayafunzwe ukurikije igihe yafatiwe.
Urukiko rwahise runavanaho igifungo cy'imyaka ibiri Ngirabatware yagombaga kurangiriza mu gihe kimwe n'igifungo cy'imyaka 30 yakatiwe, ahubwo rutegeka ko igifungo cy'imyaka ibiri cyongerwa ku myaka 30 asanganywe.