Cyari igihe kingana n'umwaka urenga amakipe arimo arwanira igikombe cya shampiyona ndetse amwe agaragaza imbaraga zidasanzwe gusa ariko birangiye nyiri ukunywa amazi ayanyoye.
APR FC itozwa n'umutoza Mohammad Erradi Adil, itsinzwe imikino ine yonyine nyuma y'uko yari imaze imikino 50 idatsindwa ikaza gukorwa mu nsina z'amatwi na Mukura FC.
APR FC itwaye igikombe cya 20 kuva yashingwa nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ikaba ari nayo kipe mu Rwanda ifite ibikombe bya shampiyona byinshi.
APR FC itwaye igikombe itsinze police ku mukino wa nyuma ibitego bibiri ku busa aho icya kabiri cyatsinzwe na Barafinda ku munota wa nyuma ndetse kiyovu sports yari ihanganye na APR FC nayo yatsinze Marine FC ibitego bibiri ku busa.
Erradi Adil atwaye igikombe cye cya gatatu kuva yagera mu Rwanda ntawundi mutoza uzi uko igikombe gisa ndetse kugeza magingo aya bari no kuri fial y'igikombe cy'amahoro aho bazakina na AS Kigali.
Source : https://yegob.rw/igikombe-cyari-cyarabaye-kimveho-birangiye-kibonye-nyiracyo/