Kamonyi-Kayumbu: Hagenimana Eric, yemereye ubuyobozi ibitari byiza yakoreye umukobwa we #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hagenimana Eric ni' Se' wa Nishimwe Jeanne w'imyaka 20 y'amavuko, ufite uruhinja rw'amezi 2, aho bose batuye mu Mudugudu wa Nyarugenge, Akagari ka Busoro, Umurenge wa Kayumbu. Uyu mukobwa, ashinja 'Se' ku mukubita no kumuburabuza. Imbere y'Ubuyobozi bw'Umurenge, Hagenimana yemeye mu nyandiko ndetse arasinya, ibyo yishinja bitari bike yakoreye umukobwa we akarinda aterwa inda, na nyuma abyaye agakomeza kumukorera bibi birimo kumukubita. 'Yasabye imbabazi', avuga ko abyihannye.

Ari imbere y'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kayumbu n'abandi bayobozi, Hagenimana Eric yemeye ndetse asaba imbabazi z'ibikorwa bibi birimo ibibabaza umubiri yakoreye uyu mukobwa we igihe kirekire.

Mu byo yemeye ndetse akabisabira imbabazi harimo; Kutamwitaho, kumwima uburenganzira bwo kubaho neza nk'abandi bana, Kutamujyana mu ishuri, kutamuha ibimufasha mu buzima bwe, ku muraza hanze, ku mukubita, ku mukoresha imirimo ivunanye n'ibindi.

Dore mu rwandiko ibyo Hagenimana Eric yiyemereye akanasinyira kutazongera;

Kanda hano usome inkuru yabanje, wumve icyo Nishimwe yavuze ubwo yahuraga n'umunyamakuru wa intyoza, aho bahuriye n'aho yerekezaga, wumve kandi icyo Gitifu w'Umurenge, Niyobuhungiro Obed yavugaga kuri iki kibazo;Kamonyi-Kayumbu: Nishimwe Jeanne n'uruhinja rwe abayeho akubitwa, aburabuzwa na Se wamubyaye

intyoza



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-kayumbu-hagenimana-eric-yemereye-ubuyobozi-ibitari-byiza-yakoreye-umukobwa-we/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)