Kamonyi: Mu kwibuka abari abakozi ba Leta, Meya yagarutse ku bimenyetso bigaragaza ko Jenoside itazongera #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi n'Abakozi babwo, kuri uyu wa 24 Kamena 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, abari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside mu byari makomine 6 yaje guhurizwa hamwe akabyara Kamonyi y'Ubu. Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w'Akarere mu ijambo rye, yahumurije abitabiriye'Kwibuka', by'umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko nta Jenoside izongera ukundi, agaragaza bimwe mu bimenyetso byerekana ko itazigera yongera ukundi mu Rwanda.

Dr Nahayo Sylvere, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye 'Kwibuka' aba bahoze ari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakicwa na Leta, abo bakoranaga n'abo bahaga Serivise, yagize ati' Nkuko dukunda kubivuga, ibyabaye byose ntabwo bizongera! Hari ibimenyetso bifatika by'uko Jenoside yakorewe Abatutsi itazongera ukundi. Hari imbaraga zihari, Imbaraga z'Urubyiruko, Imbaraga z'Abanyarwanda, Imbaraga z'Igihugu, byose bitwereka ko ibyabaye bitazongera kuba'.

Meya Nahayo, akomeza avuga ko Kwibuka biba ari umwanya mwiza wo guha icyubahiro Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Yongera ati' Turi hano rero by'Umwihariko twibuka abari abakozi bari mu makomine 6. Ugiye mu mateka uhita wibaza ubuzima bari barimo?, Turi hano nk'abakozi ariko usubiye inyuma ukibuka, ugatekereza uko bari babayeho mu kazi ka buri munsi, uhita ubona ishusho itandukanye cyane n'iyo tubona uyu munsi iyo turi mu kazi'.

Akomeza avuga ko kwitwa Umututsi muri kiriya gihe, ukaba umukozi ndetse ukagera ku rugero rwo kuba umukozi w'Akarere( Komine), uhita wibaza akazi bakoraga uko bagakoraga n'uko bafatwaga?. Ati' Bigaragara ko kwicwa kwabo byabanjirijwe no gutotezwa, byabanjirijwe no guteshwa agaciro, byabanjirijwe no kutagira ijambo mu kazi bakoraga ka buri munsi'.

Agira ati' Turi hano rero tubibuka, tubagarurira agaciro bambuwe, tubaha icyubahiro kandi tuzahora tubikora iteka ryose! Uyu ni umurongo Igihugu cyacu gifite, natwe rero nk'Akarere ntabwo tuzatezuka, tuzahora tubibuka, twibuke uko bakoraga, uko bitangaga, uko babagaho. Iyo tubibuka rero, tubaha icyubahiro kandi tukabagarurira agaciro bambuwe bataragombaga ku kamburwa, kandi tukazirikana ubwitange bagiraga'.

Avuga kandi ko bikwiye no kubera urugero rwiza abariho ubu kuko abishwe bakoraga ndetse cyane. Ati ' Bakoze mu buryo bugoye ariko barakora, batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, twe rero nk'abakozi bakorera mu mudendezo, mu buryo bwiza busobanutse bufite umurongo, budaheza, buha agaciro buri mukozi wese, ikwiye kuba inzira nziza yo kuba twafatiraho urugero tukavuga ngo dukwiye gukora cyane kugira ngo twubake Igihugu cyacu kuko n'abakoze mu buryo bugoye barakoze kandi batanga umusanzu wabo mu kubaka Igihugu, nubwo bitahawe agaciro, nubwo Leta mbi itabirebyeho, ariko turizera neza ko ibyabaye bitazongera'.

Dr Nahayo Sylvere, avuga kandi ko mu Kwibuka aya mateka mabi yabaye birimo no guharanira ko Jenoside itazongera ukundi. Ahamya ko ari amateka ashaririye kandi y'Abanyarwanda buri umwe wese atakwihunza. Ashimangira ko aya mateka akwiye kuvugwa, abayabayemo bakayibuka ariko akaba n'inzira nziza yo kubwira abakiri bato batabashije kuyabamo, kugira ngo nabo babashe kumva ko uyu munsi Igihugu cyiza bafite, ababyeyi babo atariko babayeho, ko bo bakwiye kubaka ahakomeye h'Igihugu bategura ejo habo heza.

Asaba buri wese guharanira kuba umwe, kwibonamo'Umunyarwanda' kurusha kwibona mu ndorerwamo y'amoko. Ashimira abarokotse Jenoside kuba baremeye kubabarira ndetse kugera no ku kubabarira abatasabye imbabazi, agasaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi gufasha abayirokotse, bagatanga amakuru y'aho abishwe bajugunywe kugira ngo baboneke bashyingurwe mu cyubahiro, ariko kandi n'abatarasaba imbabazi kwegera abo bahemukiye kuko biteguye kubababarira, bityo bagafatanya mu kubaka u Rwanda ruzira umwiryane, ruzira amacakubiri.

Mbonyingabo Christophe, Umuyobozi w'Umuryango wa Gikilisitu ugamije Ibikorwa by'Ubumwe n'Ubwiyunge no gufasha abatishoboye-CARSA, watanze ikiganiro ku mateka, avuga ko mu 'Kwibuka', abantu bakwiye kuzirikana ko' Twahisemo kuba umwe'. Ko kandi hari imizi y'amacakubiri, y'urwango yasenye icyo Abanyarwanda bapfanaga. Asaba buri umwe kuzirikana ijambo rigira riti' Icyo dupfana kiruta icyo dupfa'. Ko kandi ibi atari ibya none, ko byahozeho na mbere y'umwaduko w'Abazungu.

Abakozi bahoze ari aba Leta bakoreraga amakomine 6 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bibukwa ni 19, ariko babiri muri bo haracyashakishwa imyirondoro yabo yose. Ayo makomine bakoreraga ni; Komine Runda, Taba, Kayenzi, Musambira, Rutobwe na Mugina. Aya yose niyo yaje guhuzwa nyuma ya Jenoside abyara Akarere ka Kamonyi k'ubu.

Munyaneza Theogene



Source : https://www.intyoza.com/kamonyi-mu-kwibuka-abari-abakozi-ba-leta-meya-yagarutse-ku-bimenyetso-bigaragaza-ko-jenoside-itazongera/

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)