Kayonza: Abaturage bijujutiye ubuyobozi bwabirije ku zuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuwa Kabiri tariki ya 28 nibwo abaturage bo mu Mudugudu wa Seka mu Kagari ka Nkondo birijwe kuri iri vomo bategereje ubuyobozi bw'Akarere ngo butahe ku mugaragaro ivomo baherutse kubakirwa.

Ni igikorwa bishimiye cyane kuko abayobozi b'umudugudu, ab'akagari n'Umurenge babyutse babasaba kuzinduka ngo kuko igikorwa kitari butinde bityo bagakomeza imirimo yabo nk'uko bisanzwe.

Abaturage ngo bari babwiwe ko saa Yine imihango iri bube isojwe bagasubira mu mirimo yabo ariko ngo baje gutungurwa n'uko ubuyobozi bw'Akarere bwahageze saa Munani z'amanywa kandi ngo nta wari wemerewe kuhava.

Uwimbabazi Clementine ati ' Kuva saa yine twari twicaye dutegereje abayobozi baza kudusobanurira ko babanje kujya ahandi turihangana. Twarakomeje turabategereza kugeza saa munani.'

Uyu muturage yavuze ko byakabaye byiza abayobozi bagiye bubahiriza igihe kugira ngo n'abaturage bajye mu mirimo.

Gumusenge Oliver we yagize ati ' Byonyine biratubangamiye. Hari abana bamwe twasize bagiye ku ishuri kuko twari twategujwe ko iki gikorwa gikorwa hakiri kare mbere ya saa Sita hanyuma tuza tuzi ko turi butahe kare tukajya gutekera abana; ubu bamwe bavuye ku ishuri babuze ababyeyi.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, yavuze ko abayobozi b'inzego z'ibanze bari bazi amasaha abo ku karere bazahagerera ntibabwira abaturage igihe nyacyo.

Ati ' Ni ibintu twumva ko bikwiriye gukosoka cyane cyane gukoresha igihe neza, guhera umuturage serivisi ku gihe ni ibintu byumvikana dukangurirwa kuko biri mu bigize serivisi nziza.'

Mu minsi ishize iki kibazo cyo gutinza abaturage no kubiriza ku zuba Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yakigarutseho asaba abayobozi bo mu nzego z'ibanze kubyirinda ahubwo bakajya bubahiriza gahunda aho bibaye ngombwa ko batinda kujya bagasaba imbabazi abaturage bakanababwira icyatumye batinda.

Abaturage bijujuse nyuma y'aho abayobozi babirije ku zuba bategereje Meya
Bishimiye umuyoboro w'amazi bahawe ariko banenga abayobozi babirije ku zuba bategereje ko utahwa



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-abaturage-bijujutiye-ubuyobozi-bwabirije-ku-zuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)