Kendall Jenner yagaragaye yambaye ubusa buri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kendall Jenner yasangije abamukurikira ifoto yambaye ubusa arimo yota izuba nyuma y'uko kandi atandukanye n'umukunzi we Devin Booker.

Uyu munyamideli w'imyaka 26 yari yubitse inda yambaye ubusa uretse ingofero yonyine y'icyatsi y'abakinnyi ba Baseball.

Bikini yari yayambuye yayirambitse iruhande rwe hafi y'icupa ry'amazi afite telefone mu ntoki.

Abashyize ibitekerezo kuri ubu butumwa nta kindi bamubazaga uretse niba yaba yaratandukanye n'umukunzi we.

Umwe yagize ati: "Mbwira ko wamaze gutandukana n'umukunzi wawe, mbwiza ukuri niba koko ari ukuri.'

Mu cyumweru gishize ni bwo Kendall na Devin batandukanye nyuma y'imyaka 2 bari mu rukundo.

Mu byatandukanyije aba bombi hakaba harimo kuba nta cyerecyezo bari bafite kuko buri umwe akunda umwuga we kurusha ikindi icyo aricyo cyose.

Aba kandi bari baherutse kujyana mu bukwe bwa Kourtneye Kardashian na Travis Barker bwabereye mu gihugu cy'u Butaliyani.

Baherukaga kandi kugaragara basohokanye mu birori by'isabukuru y'inshuti yabo Anastasie Karanikolaou mu gace ka Los Angeles.

Urukundo rwabo rwaratangiye mu mwaka wa 2020 mu gihe cy'icyorezo cya COVID19 gusa ntabwo bari barigeze bavuga ku by'urukundo rwabo kugera ku munsi w'abakunda wo mu mwaka wa 2021.

Icyo gihe Jenner yasangije abamukurikira ubutumwa bw'uko ari mu rukundo na Devin buherecyejwe n'ifoto yabo bombi.

Ari mu banyamideli ba mbere bahagaze neza ku isi

Kendall Jenner na Devin Booker bari bamaze imyaka 2 bakundana


Ni umwe mu banyamuryango ba Kardashians


Ifoto ya Kendall Jenner yambaye ubusa buriri buriri



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118483/kendall-jenner-yagaragaye-yambaye-ubusa-buriri-nyuma-yo-gutandukana-numukunzi-we-amafoto-118483.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)