Amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mutwe wa M23, agaragaza Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.
Maj Willy Ngoma uba ahagaze ku biro by'uyu mupaka, avuga ko abaturage batangiye kuza kwambuka uyu mupaka batahuka nyuma y'iminsi barahunze imirwano.
Muri aya mashusho anagaragaza bamwe mu baturage baba bagiye gutangira kwambuka bakoresheje uyu mupaka bagarua mu Mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma akomeza agira ati 'Nkuko mubibona abaturage batangiye kugaruka.'
Akomeza avuga ko aba baturage ari bo bifatiye icyemezo cyo gutahuka ku bushake bwabo kandi ko M23 yiteguye kubacungira umutekano uko bikwiye.
Ati 'Bamwe ni ababyeyi bacu bagiye badufasha, ubu bashobora kwinjirana n'abana babo bakajya ku mashuri kuko mu gihe cya vuba batangira ibizamini bya Leta.'
Umujyi wa Bunagana uri mu Ntara ya Kivu ya Ruguru ihana imbibi n'Igihugu cya Uganda, uri mu maboko y'Umutwe wa M23 kuva ku wa Mbere w'icyumweru gishize tariki 13 Kamena 2022 nyuma yuko ukubise inshuro abasirikare ba FARDC bari bawurinze bamwe bagahungira muri Uganda.
Tariki 16 Kamena 2022, hacicikanye amakuru yavugaga ko FARDC yisubije uyu mujyi wa Bunagana, gusa Umuvugizi wa M23, Maj Willy Ngoma yanyomoje aya makuru, uvuga ko bakiri muri uyu Mujyi ndetse ko badateganya kuwuvamo vuba aha ndetse ko nta n'ingabo zapfa kuwubakuramo.
Ubwo M23 yafataga uyu mujyi wa Bunagana, Maj Willy Ngoma yabwiye RADIOTV10 ko bawufashe mu rwego rwo kwizera umutekano wabo kuko wifashishwaga na FARDC mu kubagabaho ibitero.
- Maj Willy Ngoma afungura ku mugaragaro uyu mupaka wa Bunagana