M23 yashinje ingabo za RDC kwica abana 2 ikabeshyera u Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutwe wa M23 watangaje ko mu gitondo cyo ku wa Gatanu, FARDC ifatanyije n'umutwe wa FDLR bagabye ibitero bikomeye bigamije kubakura mu birindiro byayo.

Uyu mutwe wavuze ko ibyo bitero ngo byifashishije intwaro ziremereye zirimo imbunda irasa rocket ya milimetero 122 ndetse n'izindi zo mu bwoko bwa Katiusha mu gihe ibifaru bine byerekeye mu bice bya Bunagana bigamije kwivugana M23.

M23 yavuze ko iteka iyo FARDC iyiteye ikoresheje intwaro nk'izi ziremereye, abarwanyi bayo bajya kwihisha ku buryo aribyo byatumye ingabo za Congo zirasa mu cyerekezo kitari cyo ibisasu bikagwa mu gace ka Biruma, bikica abana babiri.

Itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ryihanganishije imiryango yiciwe abana kubera ibikorwa byakozwe buhumyi n'igisirikare cya Congo kikagwamo abaturage gishinzwe kurinda.

Yakomeje kandi ahamagarira Guverinoma ya Congo guhagarika imirwano, ahubwo igashyira imbere inzira y'ibiganiro bigamije amahoro byatangijwe n'abakuru b'ibihugu ba EAC mu nama yabereye i Nairobi ku wa 8 Mata.

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo mu itangazo zashyize hanze who,zavuze ko ingabo z'u Rwanda zarashe ibisasu icumi ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo byica abana 2.

Ibi bisasu ngo byarashwe n'imbunda irasa kure kuko ngo byavuye ku birometero birenga 22 ku butaka bw'u Rwanda, biturikira i Biruma na Kabaya, uturere duherereye muri Kisigari, Ubuyobozi bwa Bwisha, mu gace ka Rutshuru, kilometero eshanu nigice na kilometero imwe nigice mu burasirazuba bwa Rumagabo.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/m23-yashinje-ingabo-za-rdc-kwica-abana-2-ikabeshyera-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)