Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'People's Concert' ni ibitaramo byatewe inkunga n'Uruganda Nyarwanda rwa Bralirwa rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye. Ibi bitaramo biratangira kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022, guhera saa cyenda. Birabera i Rugende ndetse no kuri Tapis Rouge i Nyamirambo muri Kigali.

Bralirwa yateye inkunga ibi bitaramo, ifite ku isoko ibinyobwa birimo Primus yanyuze benshi kuva mu 1959 yagera ku isoko, Mützig, Amstel, Turbo King, Legend na Heineken, Fanta Orange, Fanta Cytron, Fanta Fiesta, Sprite, Krest, Tonic, Stoney na Vital'O.

Ibi bitaramo bizongera kuba ku Cyumweru tariki 26 Kamena 2022. Bizaririmbamo abahanzi barimo, Mico The Best, Bwiza, Chriss Eazy, Senderi Legend, Alyn Sano, Rafiki, Platini, Ariel Wayz, Kenny Sol, Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara, Riderman, Bushali, Juno Kizigenza;

Okkama, Itorero Intayoberana, Esther Niyifasha, Mani Martin, Intore Tuyisenge, Nsengiyumva Francois [Igisupusupu] n'umubyinnyi Jojo Breezy.

Mico The Best, Bwiza na Chriss Eazy bongerewe ku rutonde rw'abazaririmba muri bitaramo kuri uyu wa Gatanu nyuma y'uko Butera Knowless, Niyo Bosco na Fireman batangaje ko bazabiririmbamo.

Butera Knowless yagize ati 'Bantu banjye, kubera impamvu ziturutse 'kubateguye' ibi bitaramo, mbabajwe no kubamenyesha ko ntakibonetsemo byombi.'

Kwinjira ni ubuntu. Ibi bitaramo kandi bizacurangamo Dj Brianne, Dj Ira, Dj Bisoso na Dj Marnaud.


Bwiza uzwi mu ndirimbo 'Ready' ubarizwa muri Kikac Music Label ategerejwe muri ibi bitaramo 

Chris Eazy ukunzwe muri iki gihe mu ndirimbo 'Inana' azaririmba muri ibi bitaramo

Mico The Best uzwi mu ndirimbo zirimo 'Igare' ategerejwe mu bitaramo bya CHOGM

REBA HANO INDIRIMBO "INANA" YA CHRISS EAZY UTEGEREJWE MU BITARAMO BYA CHOGM



REBA HANO INDIRIMBO "READY" YA BWIZA UZARIRIMBA MU BITARAMO BYA CHOGM


REBA HANO INDIRIMBO "IGARE" YA MICO THE BEST YAHAWE IBIHE BYINSHI NK'INDIRIMBO NZIZA YA SUMMER




Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118438/knowless-na-niyo-bosco-bikuye-mu-bazaririmba-mu-bitaramo-bya-chogm-kubera-kutanyurwa-nimit-118438.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)