Hari Abadepite basabye Minisiteri y'Uburezi gushaka igisubizo ku kibazo cy'ibicanwa mu mashuri, kuko bafite impungenge z'uko mu bihe biri imbere inkwi ziri gukoreshwa zishobora kuzabura, ndetse bikaba byangiza ibidukikije.
Ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri kigaragazwa nk'igikomeje kuba ingorabahizi.
Dore nk'ubu Abadepite bavuga ko mu ngendo bakoreye hirya no hiryo mu gihugu, basanze ibigo by'amashuri bikibagamiwe n'ikibazo cy'ibicanwa.
Aba badepite bavuga ko bafite impungenge z'uko inkwi zishobora kuzabura, hatirengagijwe ko kuzicana mu bigo by'amashuri byangiza ibidukikije.
Depite Uwamahoro Belthride aragira ati 'Hari ikibazo gikomeye cyo kubona ibicanwa mu bigo by'amashuri, kuko niba hari ikigo gishobora guteka inshuro nk'umunani ku munsi, gikoresheje inkwi nyinshi, umunsi umwe cyagatekesheje icyumweru cyose, nkibaza kuki hatakoreshwa Gaz.'
Depite Annoncée Manirarora 'Ni ikibazo gikomeye kuko kubona bacana inkwi usanga hari umwanda, imyotsi n'ubuziranenge bw'ibyo biryo abana barya, nayo irakemangwa .'
Izi mpungenge kandi zigaragazwa n'ubuyobozi bw'ibigo by'amashuri, aho kugeza n'ubu igiciro cy'inkwi kigomeza kuzamuka.
Umuyobozi w'Urwunge rw'Amashuri rwa EPA Saint Michel mu mujyi wa Kigali Bwana Rusizandekwe Antoine, avuga ko gucana inkwi bitera umwanda ibiryo.
 Aragira ati 'Inkwi zakoreshwaga kuva cyera, ariko kugeza ubu hagomba kurebwa icyasumba ikindi, icya mbere cyo gucanisha gaz ni byiza, kubera ko nuwo mwanda w'amakara n'ivu nabyo n'ikindi kibazo.
Minisiteri y'Uburezi ivuga ko nayo ihangayikishijwe n'ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri, kuko uburyo bwageragejwe harimo gukoresha Gaz basanze bihenze cyane.
Icyakora Minisitiri w'Uburezi Dr. Uwamariya Valentine, avuga ko bakomeje gushaka uburyo bwo kugabanya ibicanwa, mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Aragira'Ikijyanye no kugabanya ibicanwa mu mashuri natwe tukibonamo nk'ikibazo ndetse na Gaz muri iyi minsi ibiciro byariyongere. Gusa ntitwarekeraho turakorana n'abafatanyabikorwa bakora Briquette cyangwa imbabura, harebwa uko hakubakwa ibikoni byakoreshwa mu kugabanya ibicanwa.'
Kugeza ubu Leta y'u Rwanda ishyize imbere politiki yo gucana hakoreshejwe Gaz, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.
Kuva iyi Politiki yatangira biragoye kubona ikigo cy'amashuri gikoresha Gaz, kubera ko bihenze kurushaho.
Magingo aya Minisiteri y'Uburezi ikomeje kugaragaza ko irimo gukoresha amasafuruya manini cyangwa mivero, mu rwego rwo kurondereza ibicanwa.
Ibigo by'amashuri bisaga 380, nibyo bimaze kukorerwaho igerageza kugira ngo harebwe niba bizatanga umusaruro.
Ntambara Garleon
The post MINEDUC yasabwe gukemura ikibazo cy'ibicanwa mu mashuri appeared first on FLASH RADIO&TV.