Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 3 Kanama ukaba wabimburiwe no kunamira imibiri irenga 100.000 y'abazize Jenosise yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Nyanza mu Karere ka Kicukiro.
Mu bazize Jenoside mu rwibutso rwa Nyanza harimo bihumbi bitatu baguye muri ETO Kicukiro aho bari bahungiye ku ngabo zacungaga umutekano za Loni ariko zikaza kubasiga mu kaga.
Uyu muhango witabirwa n'abakozi ba MINICOM, abahagarariye imiryango y'abari abakozi b'iyahoze ari MINICOMART kuri ubu yasimbuwe na MINICOM.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi habayeho gushyira indabo ku mva rusange mu rwego rwo kunamira abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ndetse no kubaha icyubahiro, ari na ko basobanurirwa amateka y'uru rwibutso n'urugendo abahashyinguye banyuzemo ubwo bicwaga.
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Habyarimana Béata yavuze ko hateguwe iki gikorwa kandi icyari kigamijwe ari ugusana, kwiyubaka no gufata mu mugongo ababuze ababo.
Yagize ati 'Igihe nk'iki cyo kwibuka, ni igihe cyo kuzirikana uruhare rwa buri wese mu kubaka u Rwanda twifuza.'
Minisitiri Habyarimana yavuze ko mu mpera z'umwaka ushize MINICOM ifatanyije na Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboragihugu, hakozwe ubushakashatsi ari na bwo basohoye igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'abakozi bakoraga muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga.
Minisitiri Habyarimana kandi yasabye aba bakozi guharanira ko ibyabaye bitazongera ahubwo bagahagurukira guharanira gutanga umusanzu wabo muri gahunda zitandukanye z'iterambere n'izigamije kubaka igihugu.
Abana b'abari abakozi muri iyi Minisiteri bishwe muri Jenoside bavuga ko ari amahirwe kubona Minisiteri ibatumira bakabana mu bihe byo kuzirikana ababo bazize uko bavutse, nk'uko Umuhoza Uwase Liliane, umwana wa Mukamurigo Euphigenie wakoreraga iyi minisiteri wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yabivuze.
Yagaragaje kandi ko kubaba hafi byongera gutuma bumva ko batari bonyinye kandi binabafashaka mu rugendo rwo gukira ibikomere.
Mbere y'iki gikorwa rusange cyo kwibuka, tariki ya 1 Kamena, MINICOM yasuye, inagenera ubufasha bw'imashini ebyiri zo kudoda Ugirase Honorine, umwana wenyine wa Kanyamibwa Felicien wakoreye iyi minisiteri mbere yo kwicwa muri Jenoside.
Ugirase Honorine yashimye iyi minisiteri kubera ubutwari n'igitekerezo cyiza bagize cyo gukomeza kumuzirikana kuko bimutera imbaraga zo kusa ikivi cy'umubyeyi we.
Abakozi 36 barimo abagore batatu n'abagabo 33 bahoze bakora muri Minisiteri y'Ubucuruzi, Inganda n'Imyuga ni bo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Igikorwa cyo kubikuba kiba ngarukamwaka.