MTN Rwanda yasoje ibikorwa byo gufasha abababaye, itanga mudasobwa ku biga mu Agahozo Shalom - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa gisanzwe ari ngarukamwaka ariko cyari cyarasubitswe kubera Covid-19. Ubusanzwe kimara iminsi 21 aho buri mukozi wa MTN n'abayobozi bayo bafata amasaha umunani mu yo bakora bakigomwa akazi bakajya kwita ku batishoboye.

Kuri iyi nshuro cyasojwe nyuma y'iminsi 17 kubera n'imyiteguro y'Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu Muryango wa Commonwealth, CHOGM ariko abakozi ba MTN Rwanda bagerageje kubana n'abanyeshuri bo mu Agahozo Shalom nibura buri wese yakoresheje amasaha umunani.

Ubuyobozi bwa MTN Rwanda buvuga ko igihe cy'igikorwa cya Y'ello Care MTN muri uyu mwaka nibura abakizi bagera kuri 20 buri munsi baganaga muri Agahozo Shalom bakabana na bo mu bikorwa bitandukanye birimo no kubigisha isomo ry'ikoranabuhanga.

Kimwe mu bikorwa nyamukuru byatekerejweho ni ugutanga amasomo ajyanye n'ikoranabuhanga, ubujyanama ku banyeshuri bugamije kwerekana inzira nziza yo kunyuramo, gutera ibiti muri iki kigo no gusiga amarangi ku nyubako zacyo. Mu gusoza iki kigo kikazagenerwa mudasobwa 15.

Umuyobozi ushinzwe Imikoranire n'izindi Nzego muri MTN Rwanda, Alain Numa, yavuze ko bategura iki gikorwa ngo abakozi b'iyi sosiyete bagire uruhare mu gufasha abandi.

Ati 'Ni igikorwa abakozi bose ba MTN Group bagiramo uruhare bigomwe amasaha yabo umunani mu kwegera abaturage biciye muri gahunda zigamije kuzamura imibereho yabo.'

'Ni ugufasha abaturage tubagenera ku byo twabonye, rero iyo hajemo ubufasha kuri ya miryango cyangwa ba bantu bafite ubushobozi buke bakabona ubufasha. Uyu mwaka twari tugamije gutanga ubumenyi mu ikoranabuhanga, kuganira na bo ku ndoto zabo muri rusange no gufatanya mu bikorwa byabo by'ubuzima bwa buri munsi.'

Numa yagaragaje ko intego bari bafite basubukura ibi bikorwa byabo nyuma y'imyaka ibiri bidakorwa babashije kuzigeraho kandi ko bahisemo gukorera muri iki kigo cy'amashuri kugira ngo bifatanye na bo.

Ati 'Hano haba abana baturuka mu miryango itishoboye, kuhaza bingana n'uko wari kunsanga i Nyamasheke cyangwa Bweyeye. Twatoranyije aha kuko na bo ubwo bufasha barabukeneye.'

Umukozi mu Agahozo Shalom akaba n'Umuyobozi uhagarariye Amahugurwa y'Abarimu ku rwego rw'Igihugu, Kagimbura Aloys, yashimye MTN Rwanda ifata umwanya ikajya kwita kubabaye bibereka ko hari abantu babitayeho kandi ko baba batanga umusanzu mu kubaka u Rwanda rw'ejo.

Ati 'Abakozi ba MTN bahaye ubumenyi urubyiruko rwa Agahozo Shalom, hari kandi n'ubufasha twabonye mu cyiciro cy'imyidagaduro kuko badufashije kuvugurura ibibuga bitandukanye. Ngarutse ku mpano rero bizafasha urubyiruko gukomeza kunguka ubumenyi mu ikoranabuhanga kuko baguhaye na mudasobwa nazo zije kunganira izari zisanzwe.'

Ku ruhande rw'abanyeshuri bagaragaje ko basigiwe impamba y'urugendo n'abakozi ba MTN Rwanda bari bamaranye na bo icyumweru babungura ubumenyi mu nzego z'itandukanye z'ubuzima nk'uko Asimwe Hirwa Deborah Meillan wiga mu mwaka wa gatandatu mu bijyanye n'Amateka, Ubukungu n'Ubuvanganzo.

Ati 'Igihe tumaranye n'abakozi ba MTN Rwanda yari iminsi idasanzwe kuko bitwunguye ubumenyi n'uburyo tuzitwara mu buzima bwo hanze, mu isi idutegereje. Isi y'akazi n'ishoramari, rero hari ubumenyi n'imyifatire bidusigiye.'

Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka wa 2008, ishinzwe n'Umunyamerikakazi Anne Heyman. Iki kigo giherereye ku nkengero z'Ikiyaga cya Mugesera mu Karere ka Rwamagana.

Cyakira abanyeshuri 125 buri mwaka, kuri ubu harimo abasaga 500 bagizwe n'abakobwa 60%. Aba banyeshuri biga imyaka ine muri iki kigo, umwaka umwe bawuhabwamo amasomo y'ubujyanama, itatu isigaye bakayigamo icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye.

Abaharererwa ni abatishoboye ndetse abenshi muri bo ni imfubyi ziba zidafite amikoro yo gukomeza amashuri neza.

Abasore na bo baganirijwe ku ngingo zitandukanye
Bagize umwanya urambuye wo kugira inama urubyiruko
Abanyeshuri bahawe umwanya wo kubaza ibibazo bitandukanye
Aba bakozi ba MTN basoreje ibi bikorwa muri Agahozo Shalom
Aba bakozi ba MTN Rwanda baciye bugufi baganiriza urubyiruko rw'abakobwa
Ibikorwa by'urukundo bibaha kongera kubaka ubumwe
Ubuyobozi bw'ishuri bwahishuye ko mudasobwa zatanzwe zizifashishwa mu guteza imbere ikoranabuhanga
Ibikorwa byo gufasha bihuza abakozi n'ubuyobozi bwa MTN Rwanda
Asimwe Hirwa Deborah Meillan yavuze ko bungutse byinshi
Habayeho igihe cyo kwishimana n'aba banyeshuri

Amafoto: Rwema Derrick




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-yasoje-ibikorwa-byo-gufasha-abababaye-itanga-mudasobwa-ku-biga-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)