Mu karere ka Nyamasheke haravugwa inkuru ibabaje y'umunyeshuri waryamye ari muzima ariko bugacya yitabye Imana mu buryo bwatunguye abatari bake.
Ibi byabereye ku ishuri ryitwa College Saint Martin Hanika riherereye mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, aho mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena abanyeshuri bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w'imyaka 22, wigaga mu wa 6 w'icungamutungo, bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibemereye babona nta kibazo araranye, umwe yamukoraho ngo babyuke agasanga yapfuye.
Nk'uko tubikesha BWIZA ngo uyu mukobwa utari waragize ikibazo na kimwe cy'uburwayi muri iki gihembwe, uretse igifu yigeze gutaka mu bihembwe bishize na bwo mu buryo busanzwe, yagiye kuryama hamwe n'abandi bigana mu wa 6 bamaze gusubira mu masomo kuko biteguraga ikizamini ngiro cya Leta ku wa mbere utaha tariki ya 20 Kamena, bamaze no gufungura, araza n'umugambi kuri bagenzi be ko ababyutsa mu cya kare nk'uko asanzwe abigenza, bakazinduka biga,kuko bari bafite n'amasuzuma abategurira ibizamini bya Leta gusa ubwo bageragezaga kumukoraho ngo abyuke bajye kwiga batunguwe no gusanga yashizemo umwuka.
Padiri Niyongombwa uyobora iki kigo yagize ati: 'Byageze mu ma saa kumi n'igice z'igitondo kuko ubusanzwe abana tubabyutsa saa kumi n'imwe bakitegura bakajya gusubiramo amasomo,ariko aba bo mu wa 6 bo bibyutsa mbere yaho,kuko ari yo gahunda bihaye.Bari bamenyereye ko ari we ubabyutsa, yari yanaraye abibabwiye bamaze gusenga ngo baryame, isaha yo babyukiraho igeze bategereza ko ababyutsa baraheba, batangira kwibyutsa umwe umwe,uwo begeranye amukozeho ngo abyuke,asanga yakonje cyane,atanyeganyega, agira ubwoba ahamagara bagenzi be,bahamagara Animatirise, aje arebye na we biramuyobera,ahamagara umucungamutungo w'ishuri,arebye asanga yapfuye.''
Source : https://yegob.rw/mu-rwanda-umunyeshuri-yaryamye-ari-muzima-bucya-yitabye-imana/