Mu birori byo kwizihiza umunsi ngarukamwaka wahariwe umwana w'Umunyafurika, ababyeyi basabwe kurinda abana babo ibibazo bituma bava mu mashuri bakajya mu buzererezi, aho usanga ibyo bibaviramo kwishora mu biyobyabwenge. Hasabwe kandi ko abana barindwa imirimo ivunanye inatuma bahohoterwa biturutse ku makimbirane ya bamwe mu bagize umuryango.
Uyu munsi mpuzamahanga, wizihijwe kuri uyu wa 16 Kamena 2022 mu mirerenge yose igize akarere ka Muhanga ariko ku rwego rw'Akarere uyu munsi wizihirijwe mu murenge wa Kabacuzi ndetse no muri Gereza ya Muhanga.
Umukozi ushinzwe kurinda no kurengera umwana mu kigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana ( NCDA) ukorera mu karere ka Muhanga, Nkundineza Celestin yabwiye ababyeyi bari bifatanyije n'abana biga ku kigo cy'Urwunge rw'Amashuri rwa Buramba ko bakwiye kurinda abana babo amakimbirane usanga mu bagize umuryango kuko atuma abana bakorerwa ihohoterwa ryo ku mubiri ndetse na Roho. Yabibukije ko aheza habo hategurwa hakiri kare.
Yagize ati' Babyeyi, mukwiye kurinda abana banyu kuko iyo muhugiye mu makimbirane yanyu bituma abana bacu bava mu mashuri bakajya mu buzererezi ndetse bamwe muri bo bagaterwa inda naho abandi bakijandika mu ikoreshwa ry'Ibiyobyabwenge, abandi bakajaya gukoreshwa imirimo ivunanye mu bucukuzi bw'amabuye y'Agaciro n'ibindi'.
Yongeyeho ko ababyeyi bakwiye kumenya neza uburenganzira bagomba abana babo ndetse bakagerageza kububaha, ariko na none abana nabo bakigishwa kumenya inshingano zabo.
Mu mukino wakinwe n'abana biga muri Gs Buramba, berekanye uburyo uburenganzira bwabo buvogerwa kubera kutumvikana kw'ababyeyi babo maze bamwe bagahunga ingo bakajya mu buzererezi ndetse bakijandika mu ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge cyangwa abandi bakajya mu bucukuzi bw'amabuye, aho kugana ku ishuri ngo bategure ejo hazaza heza habo.
Umuyobozi w'Umushinga FH Rwanda (Food for the Hungry) ufite icyicaro mu murenge wa Kabacuzi, Prudence Ndagijimana yabwiye ababyeyi ko bakwiye kwirinda amakimbirane atuma abana badafatwa neza ngo bajyanwe ku ishuri, bityo ugasanga uburenganzira bwabo buhahungabanira.
Yemeza ko ibikorwa by'uyu mushinga byose bizakomeza gushaka ineza y'umuryango kandi ko ababyeyi bakennye bazakomeza gufashwa kwivana mu bukene, bahabwa ubufasha ndetse no kubakorera amatsinda.
Avuga kandi ko hari n'ubundi bufasha buhabwa abana mu gihe cy'itangira ry'amashuri, harimo ibikoresho by'ishuri ndetse n'amatungo ku miryango icyennye kurusha iyindi.
Mukamwezi Sophie, avuga ko hari imiryango idafata abana babo neza kubera ubwumvikane bucye bigatuma abana bava mu mashuri. Avuga ko muri aka gace, abo bava mu ishuri batakiri benshi kubera ko FH Rwanda yabaye igisubizo ku miryango imwe nimwe yabanaga nabi biturutse ku bukene. Ahamya ko baganirijwe, kandi ko abagifitanye amakimbirane bamenyekana bakaganirizwa.
Si mu murenge wa Kabacuzi gusa bizihije uyu munsi kuko no muri Gereza ya Muhanga bawizihije, bahabwa ikiganiro n' Umuyobozi w'Ishami ry'Imiyoborere myiza wari uhagarariye Akarere, anatanga ikiganiro gishingiye ku nsanganyamatsiko y'uyu mwaka ariyo 'Turengere umwana twubake ejo heza'. Yibukije uburenganzira bw'umwana burimo; Kubarinda ihohoterwa, kubarinda imirimo ivunanye, kujyanwa mu ishuri, kurindwa ibiyobyabwenge n'ubundi.
Muri iyi Gereza, harimo abana 51 bari munsi y'imyaka ibiri(2) barikumwe n'ababyeyi babo, hari kandi abandi bana 20 barimo kugororwa. Nyuma y'ibirori byari byateguwe byo kwizihiza uyu munsi, habaye ubusabane.
Akimana Jean de Dieu