Muhanga-Kwibuka28: Abakozi ba Leta basabwe kwirinda amacakubiri bagatanga Serivise nziza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ku bari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside, abakozi bitabiriye 'Kwibuka' basabwe gutanga serivisi nziza, kwirinda amacakubiri n'ingebitekerezo mbi ikomoka ku moko yatumye Jenoside ikorerwa abatutsi, aho abasaga miliyoni 1 bishwe mu gihe gito. Ibi, babisabwe ubwo hibukwaga Abatutsi bahoze bakorera Leta mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama.

Perezida w'Umuryango Uharanira inyungu z'Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (Ibuka) mu karere ka Muhanga, Rudasingwa Jean Bosco, avuga ko uwabuze uwe muri Jenoside ntacyo wamuha ngo uwagiye agaruke. Avuga ko abibukwa bishwe na bagenzi babo bakoranaga ndetse n'abo bahaga Serivise.

Yagize ati' Uwabuze uwe ntacyo wamuha ngo kimusimbure kuko yarafatiye runini abo mu muryango we. Dukwiye kwibuka ko aba bishwe batanga serivisi kuko bose bari bafite ibyo bakorera Leta. Dukwiye kurenga aya mateka mabi yo kwicwa n'abo bahaga serivisi ndetse na bagenzi babo bakoramaga bakagombye kuba barabarinze'.

Akomeza yemeza ko ubukana bw'amateka ya Jenoside ntaho twabuhungira ndetse akemeza ko abishwe bari abakozi bafashaga imiryango yabo kubaho. Asanga hakwiye gukosorwa amateka mabi yanyuzwemo hakimakazwa gukora amateka meza yo kuzaraga abana bacu bavutse n'abazavuka, bakerekwa icyo twigiye ku ivangura risharira twaciyemo igihe kirekire, bagakangurirwa gutanga serivisi nziza zo gukosora amateka mabi.

Imwe mu miryango yabuze ababo bakoreraga Leta.

Nsengiyumva Daicola ufite abe yibuka bahoze bakorere Leta mu cyahoze ari Segiteri Ruli, yavuze ko ashimira Leta y'u Rwanda yashyizeho umwanya wo kujya bibuka Abavandimwe, Ababyeyi, Abana n'Inshuti zabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Avuga ko ajya atekereza ko azongera kubonana n'abo nkuko bigishwa ko bazabona Yezu Kirisitu nawe wapfuye urupfu rusa nk'urwabo. Avuga ko bahungiye i Kabgayi, ko abakoreraga Leta benshi bibukwa abazi kuko babatwaraga abareba bakajya kubica. Asaba kurenga amateka mabi yatumye Abatutsi bicwa urupfu rubi ntacyo bakoze.

Ashima ndetse agasaba buri wese Gushima ingabo z'Igihugu zahoze ari iza FPR-Inkotanyi bakoze akazi gakomeye cyane kugirango barokore Abatutsi bicwaga, aho nta cyizere bari bafite cyo kubaho, bumva ko bamaze gupfa.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yemeza ko abakozi b'Akarere b'ubu bakwiye kusa neza ikivi cyatangiwe na bagenzi babo bishwe muri Jenoside, bakicwa bazira uko bavutse kandi bakicwa na bagenzi babo bakoranaga ndetse bakicwa n'abazaga kubasaba serivisi. Asanga kandi Abarokotse Jenoside bakwiye kwegerwa kugira ngo bafashwe komorwa ibikomere bagendana bitarakira. Yemeza ko icyizere gihari ko nta munyarwanda uzongera gufata umuhoro ngo ateme mugenzi we.

Agira kandi ati' Igihugu cyacu cyanyuze mu bihe bikomeye by'ivangura no gucamo ibice abantu. Ntabwo bizongera kuko Leta yacu idushakira icyiza, tukaba umwe tukirinda amacakubiri ndetse tukagira ubumuntu tukirinda ibibi byadushora mu bibazo byatuma twicana. Ibikorwa byo kwibuka abacu dukora ntabwo tubikora ku bw'umuhango cyangwa umugenzo, ahubwo ni igikorwa cyo kwamagana abagize ubunyamaswa bakica abacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakica abavandimwe bacu'.

Kwibuka ku nshuro ya 28 abahoze ari abakozi ba Leta bishwe muri Jenoside mu karere ka Muhanga, hibukwa abatutsi 43 bamaze kumenyekana bakoraga mu cyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, harimo abo muri Komini ya Nyamabuye, Mushubati, Buringa Nyakabanda, Nyabikenke, Rutobwe, bose bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994. Abarokotse Jenoside hamwe n'Ubuyobozi, basaba abazi abandi batarashyirwa ku rutonde kubavuga bakajya bibukirwa hamwe n'abandi.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-kwibuka28-abakozi-ba-leta-basabwe-kwirinda-amacakubiri-bagatanga-serivise-nziza/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)