Muri ADEPR habuze ijwi ry'ubuhanuzi- Ngendahimana Ladislas yavuze ku kujenjeka kw'amadini muri Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi yabigarutseho ku wa Gatandatu, tariki 11 Kamena 2022, ubwo Itorero rya ADEPR Ururembo rwa Kigali rwibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, by'umwihariko abiciwe ku rusengero rwa ADEPR Paruwasi ya Kimironko mu Karere ka Gasabo.

Ngendahimana yashimangiye ko Jenoside ijya kuba Leta yari yarateguye abazayishyira mu bikorwa ndetse n'abazayikorerwa bazwi neza, ku buryo iyo hatabonetse abayikoma mu nkokora ikoranwa ubukana.

Ati 'Kuba Jenoside ari icyaha gitegurwa kandi kigategurwa na Leta, ntibishidikanywaho. Ariko Leta igira abo ikoresha, ikagira abo yifashisha, ikanagira abajyanama ndetse n'abahwituzi. Ariko aho bibaye ngombwa igira n'abayikoma mu nkokora iyo gahunda irimo ari mbi.'

Yakomeje avuga ko mu Rwanda hari amadini menshi arimo na ADEPR ku buryo iyo akiba asenga by'ukuri, yari kugira umwuka w'ubuhanuzi agatanga umuburo ku butegetsi no ku baturage bijanditse mu mahano yiciwemo Abatutsi miliyoni bazira uko bavutse.

Ati 'Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi u Rwanda rwari rufite amadini menshi, ariko muri ayo madini ndetse n'itorero rya ADEPR habuzemo ijwi ry'ubuhanuzi. Habuze abashobora guhwitura Abanyarwanda, bagahwitura abategetsi bari bariho kugira ngo bababwire ko ibyo barimo gukora bihabanye n'ubumwe Kristu yazanye mu itorero. Ijyo jyi ry'ubuhanuzi ryari rikenewe cyane.'

Umushumba Mukuru wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko mu bikorwa byo kwibuka hitawe cyane ku rubyiruko kugira ngo rwigishwe amateka mabi igihugu cyanyuzemo, maze na rwo rujye ku ruhembe rw'abarwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresheje imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati 'Muri ibi bikorwa byo kwibuka twitaye cyane ku rubyiruko, kuko tubona igihugu cyacu nk'u Rwanda gifite abantu benshi bavutse nyuma ya Jenoside, tukaba tunabona hariho n'uburyo butandukanye abahakana bakanapfobya Jenoside bakoresha kugira ngo babibe imbuto mbi mu rubyiruko, akaba ariyo mpavu tubazana kugira ngo bamenye ukuri.'

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu gukomeza gusigasira amateka u Rwanda rwanyuzemo, ADEPR yashyizeho gahunda zitandukanye zirimo gukora ibiganiro bicishwa ku mbuga nkoranyambaga zayo na Radio, ndetse hakaba hari no gutegura umushinga wo kwandika igitabo cyayo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umushumba wa ADEPR, Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, yavuze ko ADEPR nk'itorero rikorera mu Rwanda, naryo risangiye amateka n'Abanyarwanda muri rusange kuko bose bayahuriyeho.

Avuga ko iri torero ryimakaje gahunda yo kurushaho kwiyubaka no guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi haba mu Rwanda no ku Isi hose.

Ku nshuro ya 28 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi, itorero ADEPR ryateguye ibikorwa binyuranye byakorewe mu ndembo zose uko ari icyenda mu gihugu, aho bifasha abakirisitu kubaka ubumwe bwo gukumira no kurinda ikintu cyose cyakongera kuzana ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi baruhukiye mu Rwibutso rwa Kigali ku Gisozi mu kubasubiza icyubahiro bambuwe n'abicanyi
Umuyobozi Mukuru wa RALGA, Ladislas Ngendahimana, yavuze ko muri ADEPR habuze ijwi ry'ubuhanuzi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi bakuru muri ADEPR bifatanyije n'abarimo abahagarariye ingabo mu Kwibuka Jesnoside yakorewe Abatutsi
N'abana bato bitabiriye igikorwa cyo kwibuka
Hacanwe urumuri rw'icyizere



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muri-adepr-habuze-ijwi-ry-ubuhanuzi-ngendahimana-ladislas-yavuze-ku-kujenjeka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)