Muri Laboratwari nshya ya NIRDA, aho inganda zifashwa gusuzuma no kunoza ibyo zikora - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumba kimwe cyakorewemo umusemburo ukoreshwa mu kwenga ibikomoka ku bitoki nk'urwagwa n'ibindi, urabonamo ibikoresho bya laboratwari bigezweho byororerwamo udukoko tubyara uwo musemburo.

Ni umusemburo wakozwe n'abashakashatsi ba NIRDA hagamijwe gusubiza ikibazo abenzi b'urwagwa n'ibindi binyobwa bisembuye bikomoka ku bitoki cy'uko batagiraga umusemburo w'umwimerere ahubwo wasangaga bakoresha ibindi bikoresho harimo imisemburo ikoreshwa mu bindi nk'imigati n'amandazi.

Umuyobozi wa Laboratwari ya NIRDA, Hubert Kageruka, avuga ko kuri ubu uyu musemburo wamaze gukorwa kandi NIRDA yizeye ko uzakemura ikibazo ku buryo bwa burundu hakaboneka urwagwa, divayi n'ibindi bikomoka ku bitoki byenzwe hakoreshejwe umusemburo wabugenewe.

Ati 'Uyu musemburo wakozwe twifashishije urwagwa gakondo rwo mu Rwanda kugira ngo haboneke umusemburo mwiza kandi w'umwimerere ukoreshwa mu kwenga inzoga n'ibindi binyobwa bikomoka ku bitoki.'

Akomeza agura ati 'Twararebye dusanga imisemburo ikoreshwa mu gihugu ituruka hanze itanajyanye no kuba yakoreshwa mu bitoki, twebwe tugerageza kureba ko twabona umusemburo wakoreshwa mu kwenga igitoki.'

Ni umusemburo kuri ubu wamaze gukorwa no gusuzumwa, NIRDA ikaba yaratangiye gushaka umufatanyabikorwa mu bikorera utangira kuwukora ku rwego rw'uruganda kandi hari icyizere ko wajya ku isoko mu gihe cya hafi.

Uwo musemburo ukaba warakozwe ku nkunga y'Inama y'Igihugu y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (NCST) hagamijwe guteza imbere ubushakashatsi.

NIRDA ikaba yarakoranye n'impuguke za Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ndetse n'iza Kaminuza y'u Rwanda.

Nk'uko benshi mu baturage biganjemo abo mu Karere ka Huye babyifuje NIRDA yatangiye gukora ubushakashatsi bugamije kugarura ya miti yahoze ikorerwa muri Kigo cy'Ubushakashatsi mu by'Ubuhanga n'Ikoranabuhanga aho bakundaga kwita muri (IRST).

Iyi miti izwiho kuvura indwara zikomeye zirimo amibe, inkorora, umwijima, indwara z'uruhu n'izindi zitandukanye.

Uretse umusemburo twavuzeho, muri laboratwari hari n'ibintu bitandukanye birimo amavuta n'amasabune bikoranye umuti, ibisuguti bikozwe mu bijumba by'umuhondo, imiti yirukana imibu itera Malaria, n'ibindi.

Harimo kandi imiti ivura imitsi n'ububabare, imiti yo gukaraba mu ntoki mu kwirinda indwara zitandukanye karimo n'icyorezo cya Covid-19 n'ibindi bitandukanye.

Imiterere y'iyo Laboratwari

Laboratwari ya NIRDA ikorera mu nyubako yayo y'igorofa ifite ibice bitandukanye bikorerwamo ubushakashatsi ku miti n'ibindi binyuranye birimo ahakorerwa ibiribwa, ibinyobwa, aho basogongerera, ahasuzumirwa ubuziranenge n'ahandi.

Ibonekamo ibikoresho bigezweho ibirimo ibikoreshwa mu bushakashatsi, mu guhanga ibishya no gupima ubuziranenge bw'ibiribwa n'ibinyobwa.

Hari kandi imashini zifasha gukura umushongi mu biti ukoreshwa mu gukora imiti no gupima ubuziranenge.

Bafite na laboratwari yihariye ishobora gupimisha umunwa ukumva uburyohe cyangwa ubusharire bw'ibiribwa n'ibinyobwa. (Sensory laboratory).

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr. Christian Sekomo Birame, avuga ko icya mbere bakora ari uguteza imbere abanyenganda bakizamuka kugira ngo ibikorwa byabo bijye ku isoko byujuje ibisabwa ku buryo babasha guhangana ku ruhando mpuzamahanga.

Bareba cyane ibikomoka ku buhinzi bakibanda no ku miti ikomoka ku bimera.

Avuga ko NIRDA irimbanyije mu bikorwa bitandukanye by'ubushakashatsi bigamije gufasha inganda z'abikorera gutera imbere.

Ubu bufasha bugamije gufasha izi nganda kubona ibicuruzwa byiza bituma zihangana ku isoko mu Rwanda no hanze yarwo, hanagamijwe kunoza ibikorerwa mu Rwanda.

Inganda zifashwa ahanini ni izitunganya ibikomoka ku buhinzi no ku miti ariko NIRDA iteganya kongera ubushobozi igafasha n'inganda zikora ibindi.

Ati 'Dutanga serivise zitandukanye zirimo ijyanye no kongera ubwiza, guhanga ibicuruzwa bishya, gupima ubuziranenge bwabyo, gufasha abatugana bashaka ubufasha no kubazamura bakava hasi bakagera ku rwego rwo kuba bacuruza ku isoko.'

Dr. Sekomo avuga ko bahanga ibishya bagendeye ku bibazo biri mu gihugu bashaka gutanga ibisubizo byabyo.

Imiti ikomoka ku bimera

Muri laboratwari ya NIRDA hari igice gikorerwamo imiti yamye ikundwara n'Abanyarwanda kuko yabavuraga indwara zitandukanye zirimo iz'uruhu, amibe, imitsi, rubagimpande, inzoka n'izindi.

Umuyobozi wa NIRDA Dr. Sekomo ati 'Hari imiti yakundwaga kera n'Abanyarwanda yakozwe n'icyahoze cyitwa IRST, iyo miti turateganya yuko mu gukorana n'abafatanyabikorwa bacu bigenga izashyirwa ku isoko vuba aha.'

Yavuze ko imiti yose y'umwimerere yahoze muri IRST bagiye kuyigarura kandi hari n'indi bazakora mishya kugira ngo igirire akamaro Abanyarwanda.

Imwe muri iyo miti yamaze gukorwa igaragara muri laboratwari yabo harimo ivura imitsi, amasabune akiza indwara z'uruhu, ikiza indwara zo mu buhumekero, ubushye n'iyindi.

Muri laboratwari ya NIRDA hatangiye n'ubushakashatsi ku buhinzi n'ibikomoka ku bihingwa ku buryo nk'ubu batangiye gufasha uruganda gukora ibisuguti bikozwe mu bijumba by'umuhondo bizafasha mu kurwanya imirire mibi mu bana.

Kageruka ati 'Hari ubundi bushakashatsi nko gukora ibisuguti, nabyo bishobora kujya hanze vuba bishoboka kuko biri mu cyiciro cya nyuma kandi ababiriyeho bumvise bimeze neza. Ni ibyongera fer na vitamine mu mubiri w'abana.'

Batangiye no gukora ifumbire isanzwe iturutse mu bishingwe bakayinoza, kuri ubu yamaze kugezwa ku isoko.

Hari kandi umuti usukura intoki (Hand Sanitizer) n'ibijyanye nawo bakoze mu bisigazwa by'ibisheke mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

Bakoze kandi alcool ikoreshwa muri salon de coiffure mu kogosha abantu.

Barateganya kongera ubushakashatsi mu gukora imisemburo n'imvuzo bikoreshwa mu bindi nk'amata aho kugira ngo ikomeze kugurwa hanze y'igihugu.

Barashaka no gukora ubushakashatsi bujyanye n'ubutabire mu bitangiza ikirere ndetse n'ibikoresho bifatwa nk'imyanda bakareba uko byongera gukoreshwa.

Ati 'Tuzareba ibyo mu nganda cyangwa mu buhinzi bajugunya babyita imyanda turebe uko byakongera kujya bikoreshwa aho kugira ngo bijugunywe byangize ibidukikije.'

Laboratwari ya NIRDA ifite umwihariko w'uko igiye kujya ifasha abantu gusuzuma ubuziranenge bw'ibicuruzwa byabo kandi bashobora gutangirana n'umuntu ushaka kunoza ubwiza bw'ibyo akora bakamuherekeza kugeza igihe agereye ku rwego rwo hejuru.

Dr. Sekomo ati 'Umwihariko wacu ni uko dushobora gutangirana n'uruganda rushaka kongera ubwiza bw'icyo rukora, tugatangirana na rwo tukajya tumugira inama y'ibyo akosora kugeza igihe igicuruzwa cye kigeze ku rwego rwo kuba cyajya ku isoko.'

Iyo umuntu bamaze kumufasha, ajya mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge, RSB, kugira ngo cyemeze ko igicuruzwa cye cyujuje ubuziranenge.

NIRDA kandi ifite umurima uhinzemo ibimera bitandukanye byifashishwa mu gukora imiti itandukanye ivura indwara zinyuranye.

Laboratwari ya NIRDA ikorera muri iyi nyubako
Muri NIRDA hasigaye hakorerwa imiti ivura indwara zitandukanye
Imashini yifashishwa mu gutubura umuti wakozwe ukaba mwinshi
Imashini yifashishwa mu kuvanga umusemburo n'imvuzo
Ahagenewe gusogongerera ibinyobwa n'ibiribwa bikorerwa muri NIRDA
Imashini yifashishwa mu kuvanga umusemburo n'imvuzo
Ibikoresho bigezweho biri mu bibafasha gukora ibyujuje ubuziranenge
Bamwe mu bahanga bakora muri laboratwari ya NIRDA
Ibikorerwa muri NIRDA bikoranwa ubuhanga n'ubushishozi
Ibikoresho bigezweho biri mu bibafasha gukora ibyujuje ubuziranenge
Imiti ikorerwa mu NIRDA izatangira gushyirwa ku isoko mu minsi iri imbere
Imwe mu miti yakorewe muri Laboratwari ya NIRDA
Iyi mashini ibafasha kubara ibyo bari gukora
Iyi nzoga yenzwe mu mutobe w'ibitoki n'umusemburo wakorewe muri NIRDA
Mu cyumba cya laboratwari ya NIRDA ahakorerwa umusemburo

[email protected]




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-cyumba-cya-laboratwari-nshya-ya-nirda-aho-inganda-z-abikorera-zifashwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)