Abasoje amasomo ni abasirikare 29 ba RDF n'Abapolisi babiri bo mu Rwanda n'abandi 17 baturuka mu bihugu bya Botswana, Ethiopia, Kenya, Malawi, Nigeria, Sénégal, Sudani y'Epfo, Tanzania, Uganda na Zambia bafite ipeti rya Major kugeza kuri Lieutenant Colonel.
Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira, yashimye umurava n'ubushake bagaragaje mu masomo bahawe kuko azabafasha kwagura ubumenyi n'imikorere.
Ati 'Nyuma yo kurangiza aya masomo, tuba twizeye ko bize neza, turabasaba kugenda bakabishyira mu bikorwa badakurikije gusa ibyo bize ahubwo bagakurikiza ibyo bari kubona mu buzima busanzwe kuko hari ibyo wiga mu ishuri ariko hari n'ibyo uhura nabyo mu buzima, bakomeze barusheho kwihugura ntabwo bigarukira aha ngaha.
Bamwe mu bitaririye ayo masomo, bemeza ko bahungukiye byinshi bizabafasha gukora inshingano zabo neza no gukorana na bagenzi babo.
Lt Col Callixte Migabo yagize ati 'Hari byinshi twize birimo no guhuza ingabo haba izirwanira ku butaka no mu kirere cyane ko tuzamutse mu rwego rw'imikorere.'
'Ushobora gukorera ku rwego rwa Brigade kuzamuka, rero habaho ibipimo bya gisirikare bitandukanye. Twize amahame ku butaka no kurwanira mu kirere ndetse n'urugamba rwahuza bya bisirikare byombi.'
Maj Marie Chantal Umuhoza we yagize ati 'Aya masomo azadufasha gushyira mu bikorwa neza akazi kacu ka buri munsi kuko nk'uko mubizi umutekano muri iki gihe ntabwo ugishingira ku kuvuga ngo nta ntambara kuko kuba imipaka irinzwe ubwabyo ntibihagije ngo tuvuge ngo dufite umutekano. Tugomba kubirenga tugatekereza n'ibindi by'imibereho y'abaturage n'ubuzima bwabo."
Maj Bervyn Gondwe wo mu Ngabo zirwanira ku kirere muri Zambia, yashimiye ubuyobozi bw'iri shuri kuba bwaramuhaye amahirwe yo kuryigamo.
Ati "Twize byinshi kandi twabonye ko ibibazo biriho bidashingiye ku ntambara gusa no kuba byakemurwa n'imbunda. Twize ku bibazo by'inzara, iby'ubuzima kandi ubumenyi tuhakuye buzadufasha guhangana nabyo.'
Ishuri Rikuru rya Gisirikare [Rwanda Defence Force Command and Staff College (RDFCSC)] riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, Intara y'Amajyaruguru ryafunguwe mu 2012.
Intego nyamukuru yaryo ni ukubaka igisirikare cy'umwuga no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika no hanze yayo.
Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri harimo ikizwi nka 'Junior Command and Staff Course' kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n'irya Major ndetse n'ikindi cya 'Senior Command and Staff Course' abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.
Abasirikare n'Abapolisi 449 bamaze kuryigamo kuva ryafungurwa.