Ndoli ahishuye ko Bakame yamuroze akamusenyera urugo : Yasezeye umupira w'amaguru mu gahinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ugiye gukora urutonde rw'abakinnyi icumi beza b'Abanyarwanda babayeho uyu mugabo w'umunyabigwi wakiniye amakipe atandukanye nka APR FC, Police FC, AS Kigali, Musanze FC n'ikipe y'igihugu Amavubi ntiyaruburaho.

Yubatse izina rikomeye yaba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, abana mu makipe mato baramwiyitirira yewe nubwo hari abataramubona.

Ndoli uherutse gufata umwanzuro wo guhagarika gukina umupira w'amaguru, yaganiriye n'abanyamakuru mu kiganiro OneSport Show kuri Radio1 agaruka ku byaranze ubuzima bwe mu mupira w'amaguru.

Mu kiganiro hagati, Ndoli yahishuye ko mugenzi we Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame yamugiriye nabi akamuroga ndetse akagira uruhare mu isenyuka ry'umuryango we ubwo bahuriraga mu ikipe ya APR FC.

Ibi yabikomojeho ubwo yagarukaga ku mubano yari afitanye na Bakame ubwo yajyaga mu ikipe ya APR FC nyuma yo gusezerera uwari umuzamu wa mbere muri iyo kipe Ndanda.

Yagize ati 'Akihagera byari byiza kandi narabyishimiye urumva nari nsigaye njyenyine kandi APR FC yakundaga gukoresha abazamu babiri kandi yari n'inshuti yanjye magara.'

Umwuka waje kuba mubi hagati ya 2009 na 2010 ubwo biteguraga gukina imikino ya CAF Champions League.

Muri ibyo bihe Ndoli yagize ikibazo cyo kurwara umugongo ubwo ikipe y'igihugu Amavubi yari igiye gukina umukino wa gicuti na Côte d'Ivoire.

Yavuze ko ubwo yishyushyaga yumvise akantu kameze nk'agashinge kamujombye mu mugongo bimuviramo kuwurwara umwaka wose nk'uko abitangaza.

Yagize ati 'Mu mikino itandukanye twakinnye muri ibyo bihe benshi barambwiraga ngo Bakame arakuroga ariko njye simbyemere kuko namufataga nk'inshuti yanjye magara.'

Ndoli yakomeje avuga ko hari igihe cyageze atangira kwemera ko ashobora kuba yararozwe na mugenzi we nyuma y'imyaka hafi ine amukeka.

Ati 'Kuko nari ntangiye kumukeka, twari tumaze guhabwa uruhushya rwo kujya kureba imiryango yacu mbere y'uko tujya gukina CECAFA ihuza amakipe y'ibihugu mu 2012 ndamubwira ngo sindi butahe ariko ndi kumubeshya. Ngeze mu rugo nsanga amakuru yagezeyo kare. Yari yabwiye umugore wanjye ko ntari butahe iryo joro nagiye kwirarira ahandi.'

'Tugeze Tanzania [ gukina CECAFA] telefoni ye icyo gihe ntiyakoraga byabaye ngombwa ko akoresha iyanjye yandikirana n'umugore we mbona ubutumwa bw'umugore we [wa Bakame] amubwira ko amaze kubwira umugore wanjye ko ntaraye mu rugo anamusaba guhita asiba ubwo butumwa akimara kububona.'

Ndoli ahamya ko icyo ari kimwe mu bihe bibi yagize kuko umugore we yakomeje kumva ibyo yabwirwaga birangira nyuma y'umwaka umwe gusa atandukanye na we.

Ndoli avuga ko nubwo hari gihe cyageze Bakame akamara umwaka adakina kubera imvune byanamuviriyemo kwirukanwa muri APR FC, nta ruhare yabigizemo.

Avuga ko nyuma igihe cyaje kugera hafi mu 2015 akabwira Bakame ko yamuhemukiye ariko ntiyabikozwa abihakana yivuye inyuma avuga ko atigeze amuroga.

Ndoli mu biyobyabwenge

Ndoli yagarutse kandi ku gihe yigeze kwishora mu biyobyabwenge ari mu ikipe ya APR FC nyuma yo kubona amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya FC Pyunik yo muri Armenia, ariko akaza kuyavutswa n'ikipe yakiniraga.

Icyakora yavuze ko yaje kubireka mu mwaka wa 2013 kuko yari amaze kubona ko ntaho bizamugeza.

Ndoli uherutse gusoza urugendo rwe nk'umukinnyi w'umupira w'amaguru yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC, ikipe y'igihugu imyaka igera kuri 12 aho yakinanye na yo amarushanwa menshi arimo imikino ya CECAFA ndetse n'iy'irushanwa rya CHAN mu 2011 no mu 2016.



Source : http://www.ukwezi.rw/11/article/Ndoli-ahishuye-ko-Bakame-yamuroze-akamusenyera-urugo-Yasezeye-umupira-w-amaguru-mu-gahinda

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)