Ni urukundo cyangwa ni irari niraha? Menya u... - #rwanda #RwOT

webrwanda
3 minute read
0

Byakubaho ko wamara imyaka runaka uzi ko ukunda umuntu cyangwa se uzi ko we agukunda nyamara ugasanga nta rukunda ruri hagati yanyu uretse iraha n'irari gusa. N'ubwo urukundo n'irari ndetse n'iraha byenda kumera kimwe ku muntu ubyiyumvamo, nta hantu bihuriye na gato. 

Byombi bishobora gutuma wumva ukunzwe kandi uri umuntu udasanzwe ku mukunzi wawe, ukumva urishimye ariko mu by'ukuri irari ndetse n'iraha bitandukanye cyane n'urukundo. Irari rituma wumva ushaka uwo mukundana kandu ukumva ukururwa n'umubiri we cyane mu bijyanye no guhuza ibitsina. urukundo rwo ni ugukururwa n'umuntu ndetse ukamugirira amarangamutima arenze ay'umubiri.

Iraha n'irari bishobora kukuryohera cyane kugeza ubwo ubyitiranya n'urukundo kuko uba wumva ari amarangamutima adasanzwe aguhuza n'umuntu runaka. Dore bimwe mu bishobora kukubwira ko ibyo urimo ari irari n'iraha kurusha urukundo nk'uko Elcrema yabitangaje:

1. Ubona umukunzi wawe ari nta makemwa

Witegereza uwo mukundana ukabona ni umumarayika, ibintu bye byose ni byiza, mbese ni igitangaza. Ibi akenshi biterwa n'uko hari igihe agukorera ibintu bizamura iraha muri wowe cyangwa se byerekeye irari ry'umubiri, ukumva nta wundi muntu wabaho umeze nkawe.

Urukundo nyakuri si uko rumera. urukundo nyakuri rwemera ko undi muntu yagira intege nke kandi rukiyemeza kumusindagiza no mu ntege nke. Nta muntu w'umutagatifu ubaho, niyo mpamvu urukundo nyakuri ruguha n'umwanya wo kubona ibibi n'intege nke kugira ngo nubasha kubyihanganira ube uri umuntu koko wakunze byuzuye.

2. Uritegura cyane iyo mugiye guhura

Ni byiza ko waba usa neza mu maso y'umukunzi wawe, ariko igihe wisanga uri kwambara imyenda uhinduranya, wireba cyane wibaza niba usa neza cyane, niba uhumura neza igihe cyose ugiye guhura n'umukunzi wawe, menya ko harimo ikibazo. Urashaka ko abona wowe w'inyuma cyane nyamara urukundo nyakuri rureba ku muntu w'imbere kurusha umuntu w'inyuma warimbye cyangwa wisize ibintu runaka.

Ibi ntibivuga ko utagomba kwiyitaho, ariko ikizakubwira ko umuntu mukundana koko, ntuzatinya ko agusanga uri mu mirimo runaka igusaba kuba udasa neza. Ntuzatinya ko yakubona uvuye muri siporo icyuya cyakurenze, uzumva nta kibazo ufite kuri ibyo.

3. Igihe mumarana mukora ibindi bintu bitari uguhuza umubiri ni muto cyane

Abakundana bajya bakora ibijyanye n'amarangamutima y'umubiri, hari abasomana, hari abakoranaho, hari abakora ubusambanyi, byose mu izina ry'urukundo. Byose ni ibyaha, ariko noneho ni akarusho iyo usanga umwanya munini wowe n'uwo wita umukunzi wawe mutajya mugira akandi kanya ko gukora ibindi bintu.

Umuntu ugukunda by'ukuri aba yifuza kumenya ibyo ukunda, aba yifuza kugufasha mu migambi yawe, aba ashaka kugutega amatwi cyangwa kuguherekeza ahantu runaka ukunda kujya, nko mu rusengero cyangwa mu bindi bikorwa bigushishikaza. Iyo muhuzwa no guhuza imibiri gusa, ni ikimenyetso gikomeye kikwereka ko ibyanyu atari urukundo ahubwo ari irari ribahuza.

4. Igihe mumara muganira

Igihe mumara muganira n'uwo mukundana bishobora kukugaragariza uburemere bw'urukundo mufitanye. Umuntu mudashobora kuganira birambuye ntabwo muba mukundana, ahubwo wenda umwe muri mwe aba afite icyo ashaka ku wundi kitari urukundo. Abantu bakundana baraganira, bagishanya inama kandi bakagirana ubucuti bukomeye.

5. Uburyo mukosorana

Abantu bakundana usanga kimwe mu bibaranga ari ugukosorana. Igihe ufite umuntu mukundana ariko udashobora kumva akubwira ibintu runaka abona bitagenda, nabyo biba ari ikimenyetso cy'uko atiteguye kubaka umubano w'igihe kirekire nawe. Ikimushishikaje ni iraha n'irari ariko nta rukundo rw'ukuri agufitiye.

Mu gihe wakwigenzura ugasanga muri ibi 5 tuvuze hari kimwe usanga kiri mu rukundo rwawe n'uwo mukundana, watangira gutekereza cyane niba koko muhujwe n'urukundo cyangwa niba ari iraha gusa.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117868/ni-urukundo-cyangwa-ni-irari-niraha-menya-uko-watandukanya-ibi-bintu-benshi-bakunze-kwitir-117868.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)