Nibashaka bazazane abanyamahanga 7... Iby'indege itazima turabizi - Umuyobozi wa APR FC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yavuze ko kuba hari abavuga ko indege itazima mu mikino Nyafurika babizi ndetse ari ikibazo kigomba kwigwaho ariko ibyo kuzana abanyamahanga nta gahunda yabyo ihari.

Hamaze iminsi havugwa ko ikipe ya APR FC igiye gusubira kuri gahunda yo gukoresha abanyamahanga ndetse ko bishobora gutangirana n'umwaka utaha w'imikino wa 2022-23.

Ibi bikaba bigendana n'umusaruro aba bakinnyi b'abanyarwanda batanga aho bamwe batawishimiye ndetse ko ikipe nka APR FC itakabaye ari bo bakinnyi ifite.

Umuyobozi wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga yabiteye utwatsi avuga ko nta gahunda bafite.

Ati "Maze iminsi numva abantu bavuga ko tuzashyiramo abakinnyi b'abanyamahanga ibi si byo rwose. Ubuyobozi bwa APR FC, kugeza ubu bumaze kubisobanura inshuro nyinshi cyane gahunda yafashwe ni yo guha amahirwe abana b'Abanyarwanda kandi ibi yabigezeho."

Yakomeje avuga ko kandi andi makipe n'ashaka azazane abanyamahanga 7 kuko bizanafasha APR FC gupima abakinnyi ba yo.

Ati "Na none, byumvikane neza APR FC iri mu makipe yandi duhurira mu cyiciro cya mbere yashyigikiye ko andi makipe yongererwa amahirwe yo kwigwizaho abakinnyi b'abanyamahanga bakava kuri 3 bakaba 5 ndetse nibashaka bazabongere babe 7 babanzamo kugira ngo APR ibone aho ipimira ingufu z'abasore bayo."

Umuyobozi wa APR FC kandi yavuze ko abifuza ko izana abanyamahanga ari abashaka kuzabona aho banyura kugira ngo APR FC itsindwe.

Ngo ababihuza no kuba ku ruhando mpuzamahanga indege itajya izima babizi ndetse ko ari gahunda bafata ukwayo.

Ati "Bamwe mugaruka mu gushaka gukomereza iyo gahunda yo kutayishyigikira muti indege ntizima mu ruhando rw'amahanga n'ibindi n'ibindi. Igisubizo ni uko iyo ni indi gahunda na yo dufata ukwayo."

Kuva mu mwaka w'imikino 2012/2013, APR FC yatandukanye burundu no gukinisha abakinnyi b'abanyamahanga bitewe n'uko iyi kipe yabatangagaho byinshi ariko ntibatange umusaruro ukwiye.

Umuyobozi wa APR FC,, Lt Gen Mubarakh Muganga avuga ko APR FC nta gahunda yo gusubira ku banyamahanga ifite
Gahunda bafashe yo gukinisha abanyarwanda bahamya ko yatanze umusaruro



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/nibashaka-bazazane-abanyamahanga-7-iby-indege-itazima-turabizi-umuyobozi-wa-apr-fc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)