Nta kuzuyaza AS Kigali yasubiriye APR FC iyit... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana benshi barimo n'abinjiriye ubuntu kuko Stade ya Kigali yari yuzuye, watangiye saa 18h35', utangira AS Kigali yiharira umupira ndetse inagaragaza inyota y'igitego.

Iminota yose 45 AS Kigali yarushije bigaragara APR FC gukina neza, ndetse no kurema uburyo bw'ibitego ariko uburyo bagerageje bumwe ntibwigeze bubahira.

APR FC yanyuzagamo nk'ikipe nkuru nayo inagerageza kurema uburyo bw'igitego, ariko ntibwabaye bwinshi imbere y'izamu ryari ririnzwe na Ntwari Fiacre.

Ku munota wa 15 Tchabalala yabonye uburyo bwo gufungura amazamu, ku ishoti rikomeye yateye mu izamu rya APR FC ariko Ishimwe Pierre umupira awukuramo awushyira muri Koruneri.

Ni umukino warimo imbaraga nyinshi cyane no guhangana mu kibuga, byatumye abakinnyi bakora amakosa menshi mu kibuga.

Ku munota wa 30 Christian yazamukanye neza umupira awuhindura imbere y'izamu rya APR FC, Tchabalala arawufunga neza atera ishoti mu izamu bawukuramo Kalisa Rashid awusubizamo atsinda igitego cya mbere cya AS Kigali.

Iyi kipe y'umujyi wa Kigali yakomeje kurusha cyane APR FC, ihiga igitego cya kabiri ariko iminota 45 y'igice cya mbere irangira AS Kigali iyoboye n'igitego 1-0.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri n'ubundi yotsa igitutu izamu rya APR FC binyuze ku bakinnyi barimo Tchabalala, Haruna na Lawal.

Umutoza Adil wa APR FC yabonye ko ibintu bitoroshye ashyira mu kibuga abakinnyi batatu basatira barimo Mugunga Yves, Byiringiro Lague na Ishimwe Anicet, akuramo Bizimana Yannick, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent.

Ku munota wa 70 AS Kigali yagabanyije umuvuduko wo gusatira cyane isa n'isubira inyuma, mu rwego rwo kwirinda ko yakwinjizwa igitego.

Uyu mukino wakunze kugaragaramo gushyamirana hagati y'abakinnyi, ahanini biturutse ku makosa yakunze kugaragara hagati mu kibuga.

Ku munota wa 80, umutoza Cassa Mbungo yakoze impinduka ashyira mu kibuga Sugira Ernest, Ramadhan na Rukundo Dennis akura mu kibuga Lawal, Rugirayabo na Tchabalala.

Ku munota wa 83' ku makosa y'ubwugarizi bwa APR FC, Sugira Ernest yateye umupira ukubita igiti cy'izamu uvamo, gusa ntibyavuzweho rumwe kuko hari ababonaga ko umupira wageze mu izamu cyari igitego.

APR FC yagerageje gushaka igitego mu minota yari isigaye ariko biranga biba iby'ubusa, iminota 90 irangira AS Kigali yegukanye intsinzi y'igitego 1-0.

AS Kigali yisubije igikombe yaherukaga kwegukana mu 2019 itsinze Kiyovu Sport ku mukino wa nyuma.

AS Kigali yahawe igikombe na sheki ya miliyoni 10 z'amanyarwanda .

AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro 2022 izahagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup umwaka utaha.

APR FC XI: Ishimwe Pierre, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Fitina Ombolenga, Niyomugabo Claude, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Mugisha Bonheur, Mugisha Gilbert, Nshuti Innocent, Bizimana Yannick

AS Kigali XI: Ntwari Fiacre, Bishira Latif, Ishimwe Christian, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Mugheni Fabrice, Niyonzima Olivier Seif, Haruna Niyonzima, Kalisa Rashid, Aboubakar Lawal, Hussein Tchabalala 

AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro 2022 itsinze APR FC igitego 1-0



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/118547/nta-kuzuyaza-as-kigali-yasubiriye-apr-fc-iyitwara-igikombe-cyamahoro-mu-mukino-wagapingane-118547.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)