Urupfu rwa nyakwigendera witwa Valens, wari utuye mu Mudugudu wa Kabera mu Kagari ka Nyarurema muri uyu Murenge wa Gatunda, rwamenyekanye mu mugoroba wo ku ya 05 Kamena 2022
Rusakaza Alphonse uyobora Umurenge wa Gatunda, avuga ko inzego zishinzwe iperereza zahise zitangira akazi kazi, gusa hakaba hari umwe umaze gutabwa muri yombi akekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera.
Yavuze ko amakuru y'ibanze avuga ko nyakwigendera yaba yishwe akaswe ijosi n'abantu bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi.
Yagize ati 'Uwo nyakwigendera yasambanyaga umugore w'abo bamwishe, bakomeza bagirana amakimbirane.'
Rusakaza avuga ko bikekwa ko nyakwigendera yishwe n'abo bantu ubwo bahuriraga mu kabari.
Ati 'Birangira bamwishe. Baramufatanyije ari babiri, umwe yarafashwe ejo, uwa Kabiri ntabwo araboneka.'
Ukekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera, ubu afungiye kuri station y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB ya Gatunda mu gihe umwe akiri gushakishwa.
Andi makuru aturuka muri aka gace, avuga ko nyakwigendera yari amaze igihe afitanye umubano wihariye n'umugore w'umugabo ukekwaho kumwivugana kuko umugore we yari yaramwibwiriye ko yari asigaye abana na nyakwigendera.
Uyu nyakwigendera wari waramaze kwiyambaza inzego ngo azigaragarize ko arengana, yishwe mbere yuko aburana kuri ibi birego.