Perezida Kagame yakiriwe i Abu Dhabi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukuru w'Igihugu yageze muri UAE aho biteganyijwe ko azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana.

Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan, Minister of State of Foreign Affairs and International Cooperation welcomes President Kagame to Abu Dhabi, where he will pay his respects to H.H. Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan and offer his condolences to H.H. Sheikh @MohamedBinZayed. pic.twitter.com/RNKsob78bM

â€" Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) June 15, 2022

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Sheikh Khalifa bin Zayed al Nahyan, yitabye Imana ku wa 13 Gicurasi 2022. Yapfuye ku myaka 73 y'amavuko azize impamvu zitigeze zitangazwa.

Sheikh Khalifa yari Perezida w'iki gihugu guhera mu 2004, ashimirwa uruhare rwe mu gutuma igihugu kirushaho kumenyekana ku ruhando mpuzamahanga.

Nyuma y'urupfu rwe hashyizweho iminsi 40 y'icyunamo aho mu gihugu hose amabendera yururukijwe ndetse imirimo mu nzego zose z'igihugu yabanje guhagarikwa mu minsi itatu.

Perezida Kagame yaherukaga kwakira mu Biro bye, Sheikh Shakhboot Bin Nahyan Al Nahyan, ku wa 28 Mata 2022, bagirana ibiganiro byibanze ku mubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi.

Ku rundi ruhande, Umukuru w'Igihugu yaherukaga muri UAE ku wa 2 Ukwakira 2021. Icyo gihe yagiranye ibiganiro Sheikh Mohamed bin Zayed wari igikomangoma cya Abu Dhabi akaba n'Umuyobozi wungirije w'Ikirenga w'Ingabo, ubu ni Perezida.

U Rwanda na UAE bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye. Ku wa 2 Ugushyingo 2017 ibihugu byombi byasinye amasezerano y'ubufatanye arimo ajyanye no guteza imbere no kubungabunga umutekano w'ishoramari rya buri gihugu n'ayo kunoza imisoreshereze hirindwa ko ibicuruzwa bisoreshwa inshuro zirenze imwe.

Muri uwo mwaka hasinywe amasezerano yemerera Abanyarwanda bagiye mu butumwa bw'akazi cyangwa bafite ibyangombwa by'inzira by'abadipolomate kwinjira nta Visa.

Muri Werurwe 2019, UAE yafunguye Ambasade i Kigali. Ifungurwa ryayo ryabanjirijwe n'ibiganiro by'intumwa za UAE na Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Ubutwererane n'Umuryango w'Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba ku kunoza umubano ku mpande zombi.

Muri ibi biganiro impande zombi zashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye mu guteza imbere uburezi bw'u Rwanda muri kaminuza n'amasomo y'ubumenyingiro.

Muri ubu bufatanye UAE yemereye buruse Abanyarwanda 20 muri kaminuza zo muri iki gihugu ndetse abagore 100 bahawe amahugurwa mu bijyanye n'ubukerarugendo no kwakira abantu.

U Rwanda na rwo ruhagarariwe muri UAE aho kuva mu Ukwakira 2019, Ambasaderi Emmanuel Hategeka ariwe ureberera inyungu zarwo muri iki gihugu.

Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu aho yakiriwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Sheikh Shakhboot bin Nahyan Al Nahyan. Yari aherekejwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri iki gihugu, Emmanuel Hategeka
Aba bayobozi bombi bagiranye ibiganiro byihariye byibanze ku kwagura umubano w'ibihugu byombi
Umukuru w'Igihugu biteganyijwe ko muri UAE azunamira Sheikh Khalifa bin Zayed Al Nahyan wahoze ari Perezida w'iki gihugu, witabye Imana muri Gicurasi 2022



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yageze-i-abu-dhabi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)