Perezida Kagame yakiriye Prince Charles #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye muri Village Urugwiro Igikomangoma cya Wales Charles n'umugore we Camilla kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Kamena 2022.

Prince Charles ugiriye uruzinduko rwe rwa mbere mu Rwanda,yashimiye Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame babahaye ikaze mu Rwanda.

Prince Charles n'umugore we bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, aho bitabiriye inama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, iri kubera mu Rwanda.

 Kuri uyu wa Gatatu kandi Igikomangoma Charles n'umugore we Camilla basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi bunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahashyinguye, banasobanurirwa amateka ya Jenoside, inzira y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse no kongera kwiyubaka igihugu cyanyuzemo mu myaka 28 ishize.

Prince Charles yanasuye abatuye umudugudu w'Ubumwe n'Ubwiyunge uherereye mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Mayange, ndetse n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata.

Yari aherekejwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana J.Damascène, na meya w'akarere ka Bugesera Richard Mutabazi.

Mu nama Prince Charles  azitabira harimo iz'abayobozi bo ku rwego rwo hejuru ziga ku mihindagurikire y'ibihe, ubuzima n'iterambere ry'urwego rw'abikorera izahuza abashoramari batandukanye bo muri Commonwealth ndetse n'iziga kuri Malaria n'izindi ndwara z'ibyorezo zititabwaho iteganyijwe kuri uyu wa kane.

Ni we woherejwe nk'uzahagararira Umwamikazi Elisabeth II, mu Nama y'Abayobozi Bakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, iteraniye i Kigali kuva 20-26 Kamena 2022.

Uyu akunze guhagararira Umwamikazi Elisabeth II mu bikorwa bya Commonwealth birimo ingendo, ibya gisirikare n'ibyo gufasha.

The post Perezida Kagame yakiriye Prince Charles appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/06/22/perezida-kagame-yakiriye-prince-charles/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=perezida-kagame-yakiriye-prince-charles

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)