Perezida Paul Kagame yashimye abitabiriye inama ya CHOGM baturutse hirya no hino ku isi ndetse n'inzego zitandukanye zirimo n'iz'umutekano zakoze akazi gakomeye kugira ngo iyi nama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth (CHOGM) yaberaga i Kigali igende neza.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yashimiye abitabiriye iyi nama, yemeza ko ari ishema kuba u Rwanda rwarakiriye Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma.
Ati 'Ndashimira abantu 4000 twabanye muri #CHOGM2022. Ku bayobozi bagenzi banjye, byari iby'agaciro kubakira mwese mu Rwanda ndetse no kongera gushimangira intego dusangiye yo guharanira kugeza abaturage b'umuryango wa Commonwealth ku hazaza harangwa n'uburumbuke ndetse no kwihesha agaciro. Mwese turabifuriza urugendo ruhire no kugera mu rugo amahoro.'
Yakomeje ashima inzego zose zabigizemo uruhare ngo CHOGM igende neza.
Ati 'Ndashimira abafashije mu gutegura iyi nama bose, abashinzwe umutekano barinze abantu bose, abakozi hirya no hino ahaberaga inama zitandukanye, hamwe n'Abanyarwanda bose bitanze kugira ngo #CHOGM2022 igende neza! Ndabashimiye cyane, mwahesheje ishema igihugu!"
Iyi nama ya CHOGM yasojwe kuri uyu wa Gatandatu n'Umwiherero w'Abakuru b'Ibihugu byari byitabiriye hanyuma hafatwa umwanzuro wo kongera Togo na Gabon muri Commonwealth ndetse no kongerera manda Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland.
Abitabiriye inama ya CHOGM by'umwihariko abayobozi batandukanye bashimiye u Rwanda intambwe ikomeye rwateye nyuma yo kuva muri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni.