Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu atahagera - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Museveni yaherukaga mu Rwanda mu 2017 ubwo habaga ibirori byo kurahira kwa Perezida Kagame.

Kutagenderera u Rwanda kwa Perezida Museveni kwaturutse ahanini ku kuba ibihugu byombi byari bimaze igihe bidacana uwaka, aho u Rwanda rwashinjaga Uganda guhohotera Abanyarwanda no gukorana n'abagamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Nyuma y'iki gihe cyari gishize Museveni atagera mu Rwanda, amakuru dukesha Chimpreports avuga ko Museveni ageze kure yitegura uru ruzinduko azagirira mu Rwanda mu mpera z'iki cyumweru.

Iki kinyamakuru gikomeza kivuga ko amakuru yizewe gifite avuga ko abashinzwe umutekano wa Perezida Museveni bamaze kugera i Kigali mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwe.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu tariki 25 Kamena 2022 ari bwo Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zo muri Commonwealth bazahurira i Kigali muri iyi nama ya CHOGM.

Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'amezi abiri yari ashize Perezida Kagame na we agiriye uruzinduko muri Uganda mu birori by'isabukuru y'umuhungu we Lt Gen Muhoozi Kainerugaba.

Umubano wa Uganda n'u Rwanda umaze imyaka itanu urimo agatotsi. Guhera muri Gashyantare uyu mwaka, ibimenyetso byo kuwubyutsa byaragaragaye ku ruhande rwa Uganda binyuze kuri Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku butaka akaba n'umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni.

Tariki 22 Mutarama 2022, Gen Muhoozi yasesekaye i Kigali agirana ibiganiro na Perezida Kagame, byatumye abanya-Uganda n'Abanyarwanda bamuha akabyiniriro k'Intumwa idasanzwe, kuko yavuye i Kigali umupaka wa Gatuna wongera gufungurwa.

Ku itariki ya 14 Werurwe 2022, nibwo Gen Muhoozi yageze mu Rwanda mu ruzinduko rwa kabiri yari ahagiriye. Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwe yakiriwe na Perezida Kagame baganira ku gukemura ibibazo bisigaye mu mubano w'u Rwanda na Uganda.

Perezida Museveni agiye kugirira uruzinduko mu Rwanda nyuma y'imyaka itanu atahagera



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-museveni-agiye-kugirira-uruzinduko-mu-rwanda-nyuma-y-imyaka-itanu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)