RAB yakebuye aborozi basuzugura inka zabo ngo ni iz'ifumbire gusa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo hatangwaga impamabushobozi ku borozi 765 bamaze imyaka itanu bahugurwa ku buryo bwiza bwo gufata neza inka zabo, hagamijwe kongera umusaruro.

Ni amasomo babonye binyuze mu mushinga Ugamije Guteza Imbere Ubworozi bw'Inka Zitanga Umukamo (RDDP) binyuze mu mashuri y'aborozi yiswe L-FFS (Livestock Farmer Field Schools) yashinzwe mu turere 14.

Bigishijwe uko inka yitabwaho kuva ivutse, uko igaburirwa, uburyo bwo kwita ku bwatsi bw'amatungo, amazi zinywa, uko bihangira umurimo n'ibindi.

Dr Uwituze Solange yavuze ko bizeye ko abo bafashamyumvire bahuguye, bazagira uruhare mu kuvugurura ubworozi bw'inka mu Rwanda.

Ati 'Aba ni abantu twohereje bashobora korora neza bya kijyambere kandi bakabera umusemburo abandi bashaka kujya mu bworozi bw'inka.'

Mu bibazo by'ingutu Dr Uwituze yavuze ko bashaka ko abafashamyumvire babakemurira, harimo kumvisha aborozi ko inka yose ishobora gutanga umukamo mu gihe yitaweho neza.

Ati 'Ni ukudufasha kumvisha aborozi b'inka ko inka icyo uyishyize imbere ari cyo uyisaba. Ujya wumva aborozi benshi bavuga ngo afite inka y'agafumbire, icyo twabatumye ni uko nta nka y'ifumbire ibaho itaguha amata. Dushaka ko bahindura iyo myumvire, ko inka ibanza kuba iy'amata ikabona kuba iy'ifumbire.'

Yongeyeho ko aborozi bagomba guhindura imyumvire, amazi akaba kimwe mu byangombwa by'ingenzi baha inka kugira ngo itange umukamo ushimishije.

Kugira ngo inka itange umukamo mwinshi igomba kunywa nibura litilo z'amazi hagati ya 120 na 190 ku munsi.

Ati 'Inka badufashe baziraze ahantu heza bazikure mu bisogororo. Bazigaburire neza , bazirinde uburondwe, bazihe amazi ahagije. Ikindi kandi ni isuku kuko amata agira gitereka.'

Mukandayisenga Gaudence wo karere ka Kayonza, mu murenge wa Ruramira, ni umwe mu bahuguwe mu gihe cy'imyaka itanu.

Yavuze ko amahugurwa bahawe yatangiye kumugirira akamaro. Ati 'Ntangira nororaga inka ikamwa litilo ebyiri ariko muri iyi myaka itanu duhuguwe, bisize mfite inka ikamwa litilio 12 mu gitondo, ikigoroba nkayikama litilo icyenda.'

Yashishikarije abandi borozi kwibumbira mu matsinda bagahugurwa kugira ngo ibyo bakora bitange umusaruro wizewe.

RAB igaragaza ko mu mwaka w'ingengo y'imari ushize u Rwanda rwabonye umusaruro w'amata ungana na toni ibihumbi 987, intego ni ukubona toni zisaga miliyoni mu mwaka wa 2024.

Abasaga 750 nibo bahawe impamyabushobozi nyuma y'imyaka itanu bahugurwa
Abahuguwe biyemeje guteza imbere ubworozi bwabo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rab-yakebuye-aborozi-basuzugura-inka-zabo-ngo-ni-iz-ifumbire-gusa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)