Raporo nshya y'impuguke za Loni ku bibazo by'umutekano muke muri RDC, isa n'ivuguruza amakuru amaze iminsi atangazwa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko M23 iterwa inkunga n'u Rwanda.
Ni ibirego Leta ya Congo yongeye kubyutsa ubwo umutwe wa M23 wongeraga kubura imirwano.
Iyi raporo nshya ya Loni ivuga ko mu iperereza inzobere zayo zakoze zasanze 'Kubura imirwano n'ibitero biheruka bya M23 byarahemberewe no kudashyirwa mu bikorwa kw'amasezerano y'amahoro yo kuwa 12 Ukuboza 2013.'
Ikomeza ivuga ko 'Nyuma umutwe wa M23 wakomeje kugirana ibiganiro na Guverinoma ya RDC ariko muri Nzeri 2020 biza guhagarara burundu.'
Icyizere cyatangwaga n'ibi biganiro cyatumye kuwa 8 Ugushyingo 2021, M23 isohora itangazo ivuga ko 'iri mu biganiro na Guverinoma ya RDC kandi ko ibyo baganiriye n'Ubuyobozi bwa Perezida Tshisekedi bitanga icyizere'.
Itsinda ryari rihagarariye M23 muri ibi biganiro ryari rigizwe na Benjamin Mbonimpa, Laurens Kanyuka na Castro Mbera nk'uko iyi raporo ibigaragaza.
Iyi raporo igaragaza ko mu gihe M23 yari mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itigeze yubura imirwano na rimwe kugeza mu Ugushyingo 2021, 'ubwo yagabaga igitero ku Ngabo za RDC ikica abasirikare ndetse ikiba intwaro, imyambaro ya gisirikare ndetse n'ibikoresho by'itumanaho.'
Izi mpuguke zikomeza zivuga ko 'nyuma y'ukwezi M23 yongeye kugaba ibitero kuri FARDC mu gace ka Rutshuru ndetse ibikorwa nk'ibyo bikomeye biba no muri Mutarama 2022.'
Ibi bitero bya M23 byakomereje mu bindi bice birimo Tshanzu, Gisiza, Ndiza na Runyoni.
Nta bimenyetso bishinja u Rwanda
Nyuma y'ibi bitero bya M23 byabaye hagati ya Mutarama na Werurwe 2022 mu bice bitandukanye bya RDC, igisirikare cy'iki gihugu cyatangiye kuvuga ko uyu mutwe ugizwe n'Abasirikare b'u Rwanda bo mutwe udasanzwe (special forces).
Kuwa 28 Werurwe 2022, Umuvugizi wa Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru yavuze ko mu ijoro ryo kuwa 27 Gashyantare muri uwo mwaka, 23 ibifashijwemo n'ingabo z'u Rwanda yateye ibirindiro bya FARDC biri i Tshanzu na Runyoni.
Nubwo Guverinoma ya RDC itangaza ibi, iyi raporo y'impuguke za Loni igaragaza ko kugeza ubu amakuru atangwa n'Akanama gahuriweho gashinzwe gukurikirana ibibazo bihuza imipaka (EJVM) atagaragaza ko hari uruhare ibihugu by'amahanga byaba bifite mu kubura imirwano kwa M23.
Ibyo kuba u Rwanda cyangwa andi mahanga ashyigikira M23 binamaganwa n'uyu mutwe ubwabo.
Mu kiganiro Umuvugizi wawo, Willy Ngoma aherutse kugirana na DW, yavuze ko nta muntu n'umwe ubaha ubufasha, ko n'Imana yo mu ijuru ibizi ku buryo ngo yayitangaho umugabo. Ati 'Twirwanaho ubwacu'.
Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n'Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.
Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n'inzu zabo. Ati 'Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy'ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.'
Uyu mugabo yongeye gushimangira ko u Rwanda nta mfashanyo na nke ruha umutwe wa M23, ati yewe habe n'urushinge.
Ati 'Habe n'urushinge, cyangwa se ubufasha bwo mu yindi guverinoma. Umuhate wacu ni wo utuma ibyo dukora bishoboka. Aho turi nta mabuye y'agaciro ahari ngo tugenzure ibyo birombe, turitanga, hari ibijumba n'ibitunguru gusa, nta mabuye y'agaciro.'
Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.
Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk'ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'
Uyu mugabo avuga ko igihe cyose Guverinoma ya Congo yagaragaza ko ishaka ko ibibazo biri mu gihugu bishyirwaho iherezo, uyu mutwe witeguye kugirana nayo ibiganiro.