RDC yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu burasirazuba - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 15 Kamena 2022 ni bwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC), yasabye ko gushyiraho Umutwe w'Ingabo z'Akarere byashyirwamo imbaraga maze zikoherezwa kugarura amahoro muri RDC nk'uko byemejwe mu Nama y'Abakuru b'Ibihugu yabereye muri Kenya muri Mata uyu mwaka.

Nyuma y'iki cyifuzo cya Perezida Kenyatta, kuri uyu wa Gatanu, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasohoye itangazo ivuga ko icyishimiye ariko idashaka ko abasirikare b'u Rwanda bazaba mu bagize uyu mutwe uzoherezwa muri RDC.

Iti 'Guverinoma ya Congo yakiranye yombi igitekerezo cyatanzwe na Perezida Kenyatta ejo hashize cyo kohereza ingabo z'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba mu kugarura umutekano mu bice byigaruriwe na M23 n'u Rwanda, ariko turashimangira ko tutazemera uruhare rw'u Rwanda muri uyu mutwe w'ingabo uhuriweho.'

Guverinoma ya RDC yatangaje ibi mu gihe u Rwanda rwo ruvuga ko rwiteguye gutanga ingabo muri uyu mutwe uhuriweho n'Akarere.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Prof Nshuti Manasseh, yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko gushyiraho uyu mutwe w'ingabo ari igikorwa cyemejwe n'abakuru b'ibihugu, ndetse "urugendo rwaratangiye rwo kuzishaka."

Yakomeje ati "U Rwanda nk'umunyamuryango nta kuntu rutatanga ingabo, ngira ngo umutekano twese uratureba, ari u Rwanda, ari ibindi bihugu bihana imbibi na RDC, rero ngira ngo vuba aha ngaha izi ngabo zizafata akazi ko kurinda umutekano muri aka Karere.Twizera ko umutekano uzasubira ku murongo, ni uko bimeze."

Uyu mutwe w'ingabo uzoherezwa muri Ituri muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo bidatinze, mu rwego rwo kugarura amahoro binyuze mu bufasha uzaha ingabo za Congo kandi ukazafatanya na MONUSCO.

Uzakorana bya hafi n'inzego z'ubuyobozi mu gihugu mu bikorwa byo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abari mu nyeshyamba.

Biteganyijwe ko abayobozi b'ingabo z'akarere bazahurira i Nairobi ku Cyumweru, tariki 19 Kamena 2022, mu myiteguro ya nyuma yo kohereza izi ngabo.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yanze ubufasha bw'Ingabo z'u Rwanda mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bwayo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/congo-yanze-ubufasha-bw-ingabo-z-u-rwanda-mu-kugarura-amahoro-mu-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)