RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu busabe bwa RDC kuri Boris Johnson bukubiye mu itangazo rigenewe itangazamakuru Minisiteri y'Itumanaho n'Itangazamakuru muri iki gihugu yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.

Muri iri tangazo, Guverinoma ya RDC itangira ivuga ko 'yafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano yose y'ubutwererane yari ifitanye n'u Rwanda nka kimwe mu byemezo byafatiwe mu nama idasanzwe y'umutekano.'

Guverinoma ya Congo ikomeza ivuga ko ihangayikishijwe n'ikibazo cy'umutekano muke kiri mu Burasirazuba biturutse ku Mutwe wa M23 wubuye imirwano kandi ukaba ushyigikiwe n'u Rwanda.

Iti 'Umutwe w'iterabwoba wa M23 ushyigikiwe n'u Rwanda wigaruriye Umujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, wishe umwana umwe ndetse utuma ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo.'

'Ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba kiragenda kirushaho kuba kibi, ahanini bitewe n'uko u Rwanda rushaka kwigarurira ubutaka bwacu bukize kuri Zahabu, Coltan na Cobalt kugira ngo rucukure aya mabuye mu nyungu zarwo. Iyi ni intambara y'ubukungu duhanganiyemo umutungo kamere, iri kurwanwa n'umutwe w'iterabwoba w'u Rwanda.'

Guverinoma ya Congo yavuze ko Perezida w'iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, ari kugerageza kuvugana n'abayobozi bo mu Karere kugira ngo bamwumvikanishe n'u Rwanda ndetse M23 ive mu bice yafashe.

Iti 'Dufite uburenganzira bwo gusaba ko abaturanyi bacu bubaha ubusugire n'imipaka by'igihugu cyacu. Abanye-Congo barashaka amahoro n'umutekano ku butaka bwabo. Turasaba ko abafatanyabikorwa bacu mpuzamahanga, muri Afurika, Leta Zunze Ubumwe za Amerika by'umwihariko u Bwongereza kwamagana ibi bikorwa ndetse bagasaba u Rwanda gukura ingabo zarwo ku butaka bwacu.'

'Hashingiwe ku masezerano ya miliyoni 150$ u Bwongereza buherutse kugirana n'u Rwanda ku bijyanye n'abimukira, twizeye ko Minisitiri w'Intebe Boris Johnson azabasha gukoresha imbaraga afite.'

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye ko ibi Boris Johnson yazabishyira mu bikorwa ubwo azaba yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth izabera i Kigali mu cyumweru gitaha.

Nubwo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gushinja u Rwanda gushyigikira M23, rwo rwakomeje kubihakana rugaragaza ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w'iki gihugu cy'igituranyi.

Amakuru y'uko Ingabo z'u Rwanda zaba ziri muri RDC cyangwa iki gihugu gishyigikira M23 aherutse guhakanwa n'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bwo kugararura amahoro muri iki gihugu, Monusco, ziherutse gutangaza ko nta kimenyetso cyerekana ko abasirikare b'u Rwanda bari yo.

Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, ubwe aherutse kwitangariza ko nta gihugu na kimwe kibaha ubufasha ko ahubwo bishakamo amikoro yose ashoboka ngo babone intwaro.

Yavuze ko intwaro bakoresha muri uru rugamba, harimo izo bari barahishe ubwo bahungaga mu 2013, izo bagura n'Ingabo za Congo cyangwa se izo basahura mu mirwano.

Mu kugura intwaro, yavuze ko hari nubwo biba ngombwa ko bagurisha inka n'inzu zabo. Ati 'Twakoze muri Guverinoma, dufite amafaranga. Dutanga byose byacu kuri iki gikorwa cy'ingenzi. Tugurisha inka zacu, inzu, imodoka.'

Ngoma yatangaje ko Congo ifite ibibazo byinshi bikomeye ko ari nayo mpamvu bafashe intwaro, bakiyemeza gushaka uburyo babikemura.

Ati 'Abanyapolitiki bafashe bugwate igihugu. Bafata igihugu nk'ikibuga cyabo. Abaturage bafite ibibazo, gereza ni ahantu ho gupfira, nta mihanda ihari, mu burezi nta kigenda, mu bitaro nta miti.'

Willy Ngoma yavuze ko amasezerano yasinywe hagati ya Guverinoma ya Congo n'Umutwe wa M23 atigeze yubahirizwa. Yavuze ko kuva mu 2013 yasinywa, bategereje bihanganye aho bari mu buhungiro, bigeze mu 2017 nta kirakorwa bafata umwanzuro wo gusubira mu mashyamba.

Ati 'Mu myaka itanu twamazeyo, ntabwo twigeze duhungabanya uwo ari we wese. Twabwiye Guverinoma ko twataye imiryango yacu mu gihe cy'imyaka icumi, ko mu buhungiro, uburyo tubayeho tudashobora kubwihanganira, ko yadufasha tukagaruka mu gihugu cyacu. Barabyanze.'

RDC yongeye kuzamura ibirego bishinja u Rwanda gushyigikira M23 nyuma y'uko uyu mutwe wongeye kubura imirwano ndetse ukaba umaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo na Bunagana.

RDC yitabaje Boris Johnson mu kibazo cyayo n'u Rwanda



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yitabaje-boris-johnson-mu-kibazo-cyayo-n-u-rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)