Ku wa 27 Kamena 2022, nibwo abakozi n'abayobozi ba RFL bahagurutse ku cyicaro cy'iyi Laboratwari giherereye Kacyiru berekeza ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata basobanurirwa uko Abatutsi bo mu Bugesera batotejwe, umugambi ari ukubarimbura.
Mu buhamya bwa Munyankore Jean- Baptiste buri ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata, avuga ko mu bishanga bahigwaga iminsi yose.
Avugamo ko umwana we wa kabiri yishwe amukurikiye, barimo guhunga. Avuga ko yaje kumenya ko umugore we n'umwana we 'nabo bapfuye'.
Yavuze ko abicanyi birije umunsi wose babahiga, bananiwe barataha nabo babona kujya gushaka ibyo kurya.
Avuga ati 'Abicanyi barangije umunsi wabo batashye, twasohotse mu bwihisho tujya gushaka ibyo kurya, imirambo yari yuzuye ahantu hose, twafatanyaga uko dushoboye kose. Mu bana banjye cumi n'umwe, icyenda barishwe.'
Munyankore avuga ko hari umuntu wababwiye ko Inkotanyi zaje kubarokora ntibabyizera, nyuma aza kubona umusore w'umusirikare yigishije aje kumukora. Ati 'Nari narahungabanye, ariko ndishima cyane.'
Akomeza ati 'Nyuma nasabye inkotanyi agakombe k'urwagwa, bararumpa ndasoma ariko mpita nitura hasi. Nta kabaraga nari nkigira.'
Inkotanyi zari ziturutse mu Burasirazuba bushyira Amajyepfo zigana i Kigali, zafashe ikigo cya Gako maze zigera i Nyamata ku wa 14 Gicurasi, zihagarika Jenoside i Nyamata. Ahandi ubwicanyi bwarakomeje kugeza Inkotanyi zifashe igihugu cyose ku wa 4 Nyakanga.
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyamata, abakozi n'abayobozi ba RFL berekeje ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, basobanurirwa uko Repubulika ya mbere ya Kabayinda ndetse na Repubulika ya kabiri ya Habyarimana, zahererekanyije umugambi wo kwica Abatutsi, bamwe bitwa ibyitso, abahungiye muri Kiliziya bicwa ubutitsa.
Umukozi wo ku Urwibutso rwa Ntarama, yavuze ko Jenoside yateguwe igihe kinini, abahutu bategurwa kwica Abatutsi bashyigikiwe na Leta yariho icyo gihe.
Avuga ko ari ibyago Abanyarwanda bagushije kuko 'Leta yijanditse muri uyu mugambi'.
Yavuze ko Abanyarwanda bari babanye neza, ibibazo bitangira gukomeza ubwo abakoroni bazaga mu Rwanda, bifashisha ibyiciro by'ubuzima byari bisanzwe biriho mu Rwanda hanyuma babiba amoko.
Ati 'Abakoroni bifashishije ibyari ibyiciro by'ubuzima hanyuma batandukanya Abanyarwanda⦠Bagerageza kugaragaza uburyo Abatutsi batandukanye n'abahutu.'
Avuga ko kuva mu 1959, Abatutsi batangiye kwicwa ndetse bamwe batangira guhungira mu 'bihugu byo hanze kubera ko mu gihugu cyabo bafatwaga nk'abanyamahanga'.
Uyu mukozi avuga ko kuva icyo gihe kugeza kuri Repubulika ya mbere yayobowe na Kayibanda, abatutsi bakomeje kwicwa, ndetse no ku ngomba ya Habyarimana habayeho kubakandamiza, himikwa umuco wo kudahana, uhohoteye umututsi akagororerwa.
Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata n'urwa Ntarama
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Nyamata n'urwa Ntarama, Umuyobozi wa Laboratwari y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu Butabera, Lt. Col Dr Karangwa Charles, yaganirije abakozi n'abayobozi muri iki kigo cyatangiye mu 2018.
Yagarutse ku buzima bw'Abanyarwanda mbere y'Abakoroni na nyuma. Agaruka ku kuntu Ubwami bw'u Rwanda bwari bugari, uko abakoloni batandukanyije Abanyarwanda bitwaje ibyiciro by'ubuzima byari biriho n'ibindi.
Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura Urwibutso rwa Nyamata n'urwa Ntarama 'kugira ngo dufatanye n'abandi kwibuka abacu batuvuyemo kubera uko baremye'.
Yavuze ko amateka asharira u Rwanda rwanyuzemo akwiye kuba umusemburo wo guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no kubaka u Rwanda rushya.
Karangwa yabwiye abakozi ko bagomba kuba ku isonga ry'abandibatanga ibimenyetso birenganura abandi mu butabera 'kubera ko turi mu nzego z'umutekano'.
Ati 'Kugira ngo tube twahise [mo] ahangaha ni ayo mateka yihariye ya Bugesera. Agaragaza ubugome, ubuyobozi bubi icyo bwagejejeho. Tuva mu miryango itandukanye, turimo abafite bagizweho ingaruka na Jenoside mu buryo butandukanye, yaba ari abo mu miryango yabo ifunzwe, yaba ari abicanye, yaba ari abiciwe, turi aha. Ariko uyu munsi dushingiye ku Bunyarwanda.'
Akomeza ati 'Ndagira ngo nshimire Leta yacu, Leta y'igihugu cyacu yashoboye gutekereza gahunda nk'izi kugira ngo abantu babone uburyo bwo gutekereza ku mateka asharira u Rwanda rwaciyemo, kugira ngo bizatubere umusemburo wo kubaka u Rwanda rutajegajega, kandi turwubake twese twumva ko ari ikintu kizatugeza imbere hazaza.'
Yasabye abakozi kuba ku isonga ryo kubaka Ndi Umunyarwanda, kuba igihugu kitajegajega aho umuntu wese azajya yifuza kubamo.
Yifashishije urugero rw'inama ya CHOGM, yavuze ko abo baganiriye batangariye urugendo rw'iterambere u Rwanda rugezeho. Avuga ko ibi byagezweho nyuma y'uko Abanyarwanda bashyize hamwe mu kubaka igihugu cyibereye buri wese.
Ati 'Nibaza ko imbaraga zashyizwe mu gukora Jenoside ni nyinshi cyane, natwe dusabwa ko dushyira imbaraga nyinshi mu kubaka Ndi Umunyarwanda.'
RFL yatanze miliyoni 2 Frw zizagurwamo inka zizahabwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Dr Karangwa yavuze ko batekereje gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama n'urwa Nyamata, ariko banatekereza gutanga inka ku barokotse Jenoside, kugira ngo babafashe mu rugendo rwo gukomeza kwiyubaka no kwiteza imbere.
Ati 'â¦. Twagerageje gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo muzaguremo inka zizahabwa abantu ndetse n'imiti yo kuba yazivura, harimo n'ubwisungane cyangwa se 'assurance'. Mufite benshi muzahitamo bacye mwumva bakeneye koko kuba bafashwa muri iki gihe.'
Umuyobozi w'Umuryango AVEGA mu Murenge wa Ntarama, yabwiye INYARWANDA ko inka ari ikimenyetso gikomeye mu muco nyarwanda.
Avuga ko abagiye guhabwa izi nka cyera bari basanzwe batunze. Ati 'Uyu munsi rero kuba umuntu wahoze yoroye yagize amahirwe yo kongera kworozwa, ntekereza ko ubuzima bwe buzahinduka bishingiye ku mibereho myiza inka itanga, cyane ko no mu muco Nyarwanda muzi ko akamaro k'inka ari kenshi cyane.'
Uyu muyobozi yavuze ko izi nka zigiye guhindura imibereho y'abarokotse muri Ntarama, yaba mu buryo bwo kubona amata, kubona ifumbire yo gushyira mu murima n'ibindi.
Yavuze ko basanzwe bafite urutonde rw'abarokotse Jenoside ari rwo bazashingiraho mu gutanga inka. Ariko kandi bazareba niba wa muntu koko afite ikiraro, ubwatsi n'ibindi byo gutunga inka.
Ati 'Kimwe cyo kugira ngo umuntu yorozwe inka ni uko agomba kuba ayishoboye koko, afite ikiraro, yiteguye ubwatsi iki gihe cy'impeshyi rero birashoboka ko abantu benshi bashobora kuba badafite ubwatsi. Muri rwa rutonde rero dusanzwe dufite rw'abantu bakenewe korozwa, tukareba uwiteguye ko yayorora muri iki gihe.'
RFL ni ikigo gitanga serivisi zirimo iya ADN, iyo gupima inyandiko mpimbano (questioned documents and fingerprints service), gupima ibijyanye n'imbunda n'amasasu (ballistics and toolmarks), iyo gupima ibimenyetso by'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga (digital forensics), ijyanye no gukora 'autopsies' (kureba icyishe umuntu, legal medicine, iyo gupima amarozi (toxicology) n'izindi.
AMAFOTO YO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NYAMATA
Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu rwego rwo kwiga amatekaÂ
Basobanuriwe byimbitse amateka y'u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe AbatutsiÂ
Bashyize indabo ku mva mu rwego rwo guha icyubahiro inzirakarengane zishyinguye muri uru rwibutso barenga ibihumbi 45Â
Abakozi n'abayobozi ba RFL bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside  Â
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Forensic Laboratory Dr Charles Karangwa, yanditse mu gitabo cy'abasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata
Â
AMAFOTO KU URWIBUTSO RWA JENOSIDE RWA NTARAMAÂ
Abakozi n'abayobozi ba RFL basuye Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'IburasirazubaÂ
Umukozi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama aganiriza abakozi n'abayobozi ba RFLÂ
Yabasobanuriye uko kuva mu 1959 abatutsi mu Bugesera batotejwe
Â
Uru rwibutso ruri ahahoze Kiliziya Gatolika. Tariki ya 15 Mata 1994, nibwo hiciwe abatutsi benshiÂ
Dr Karangwa yasabye abakozi ba RFL kubakira kuri Ndi Umunyarwanda, kandi bagaharanira gutanga serivisi nziza mu bijyanye n'ibimenyetso byifashishwa mu butaberaÂ
Nyuma yo gusobanurirwa amateka, Dr Karangwa yashyize ubutumwa mu gitabo cy'abasura Urwibutso rwa NtaramaÂ
Dr Karangwa yavuze ko bahisemo gusura n'Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, mu rwego rwo kurushaho kwiga amateka yagejeje kuri JenosideÂ
Abakozi n'abayobozi ba RFL bashyize indabo ku mva ku rwibutso rwa Jenoside rwa NtaramaÂ
Bagize kandi umwanya wo kunamira inzirakarengane zishyinguwe muri uru rwibutsoÂ
AMAFOTO UBWO RFL YATANGAGA SHEKI YA MILIYONI 2 AZAGURWAMO INKA
RFL yatanze amafaranga azifashishwa mu kugurira inka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994Â
Dr Karangwa yavuze ko batanze inka mu rwego rwo kugira uruhare mu mibereho myiza y'abarokotse JenosideÂ
Umuyobozi Ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage mu Murenge wa Ntarama, Muhongerwa Catheline, yashimye ubuyobozi bwa RFL bwatekereje ku barokotse Jenoside bo muri uyu MurengeÂ
Umuyobozi wa AVEGA mu Murenge wa Ntarama, Karinda Patrick [Uri iburyo] yavuze ko inka bahawe zigiye gufasha abarokotse Jenoside mu rugendo rwo kwiyubaka
AMAFOTO: Yves Morgan