Iyi nama yari ifite izindi zinyuranye ziyishamikiyeho, yaherekejwe n'ibitaramo by'abahanzi banyuranye bakunzwe cyane muri iyi minsi mu rwego rwo gususurutsa abayitabiriye n'abanyamujyi. Ibi bitaramo byabereye kuri Tapis Rouge i Nyamirambo ndetse n'i Rugende aho byaririmbyemo abahanzi 24 ndetse n'amatorero yubakiye umuziki kuri gakondo Nyarwanda.
Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru, abahanzi barimo Bushali, B Threy, Slum Drip, Riderman, Rafiki, Alyn Sano, Kenny Sol n'abandi ni bo baririmbye mu gitaramo cya nyuma cyabereye i Nyamirambo. Ni mu gihe abarimo Senderi Hit baririmbiye i Rugende. Ibi bitaramo byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko n'abandi bari bakumbuye gususurutsa n'aba bahanzi.
Bianca umwe mu bashyusharugamba, Dj Ira na Mc Buryohe ni bo bafashije abantu kwizihirwa
Alyn Sano utajya ushidikanywaho mu gutaramira abantu kubera ijwi rye
Okkama ku rubyiniro
Juno Kizigenza yongeye kwerekana ko akunzwe ku rubyiniro
Riderman na Karigombe ku rubyiniro
Kenny Sol ku rubyiniro
Kinyatrap yaraye yerekanye ko ari injyana ikunzwe cyane
Slum Drip yerekanye ko ari umuhanga ku rubyiniro
Bushali na B-Threy berekanaga ubufatanye bukomeye