Ronaldo na Rodriguez ibyishimo ni byose aho bari muri Majorca - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Christiano Ronaldo ndetse n'umugore we bagaragaye bari kwishimira ibiruhuko barimo ku bwato bwabo  bufite agaciro ka miliyoni 5.5  z'amayero.

Mu mwaka wa 2020, Christiano Ronaldo akaba aribwo yaguze ubwato buhenze bupima feet 88 bwa Azmut Grande.

Christiano na Georgina bari hamwe n'abana babo Christiano Ronaldo Jr, Eva, Matteo, Alana, Martina, ndetse n'undi mwana baherutse kwibaruka witwa Bella w'amezi abiri.

Uyu muryango ukaba uri kurira isi mu bwato bw'akataraboneka buri mu nyanja yegereye imisozi ya Tramuntana muri Espanye.

Ubu bwato bukaba bufite ibyumba bitanu ndetse n'ubwogero butandatu bufite ibisabwa byose.



Source : https://yegob.rw/ronaldo-na-rodriguez-ibyishimo-ni-byose-aho-bari-muri-majorca/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)