Rubavu: Abaturage bajyaga guca inshuro muri Congo borojwe amatungo magufi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba baturage bakaba biganjemo abafundi n'abayede n'abajyanaga imboga n'ibisusa mu Mujyi wa Goma, aho bavuga ko aya matungo azabafasha kubona amafaranga bajyaga gushaka mu baturanyi.

Twayigize Ali yagize ati 'Twishimiye aya matungo baduhaye kuko ingurube ziroroka cyane, zizadufasha muri iyi minsi tutabasha kwambuka byoroshye nk'uko byari biriho mbere.'

Yongeyeho ko 'Nizororoka, bizadufasha kubona ibyo twajyaga gushaka mu baturanyi, bizoroha kuko hano duturanye n'uruganda rwa Bralirwa tuzajya tuzigaburira ibisigara mu gukora inzoga.'

Mukamuganga Fortune avuga ko ingurube yahawe zizamufasha kwishyurira abana ishuri.

Ati 'Nishimiye iri tungo bampaye, hari aho rizangeza nk'umubyeyi wibana kandi ufite abana biga. Ngendeye ku buryo ingurube zororoka cyane, ndizera ko nizimara kuba nyinshi abana banjye baziga na kaminuza.'

Niyongira Elie, Umushumba w'Itorero rya ADEPR, Paruwasi Rubona yagize uruhare mu gutanga izi ngurube, yavuze ko zizatuma abaturage bikura mu bukene.

Ati 'Twabahitiyemo ingurube kuko zororoka, zigatanga umusaruro vuba kandi bafite ibiryo hafi biva mu ruganda rwa Bralirwa. Turabasaba kuzitaho bazifata neza, zikazahindura imibereho yabo.'

Umurenge wa Nyamyumba ni wo ufite abaturage bari mu bukene kurusha indi mu Karere ka Rubavu.

Hatanzwe ingurube zizafasha abaturage kwikura mu bukene



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abaturage-bajyaga-guca-incuro-muri-congo-bahawe-ingurube

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)