Sadio Mane yashyize hanze icyatumye ava muri Liverpool. - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukinnyi Sadio Mané yagaragaje ko acyumva ko ikipe nka Bayern Munich imushaka yahishe ashiduka akava hasi ako kanya ahita afata umwanzuro ko ariyo kipe agomba kujyamo byanga byakunda.

Uyu munyaSenegal Sadio Mané kuva muri Liverpool kwe bikaba byaraciye igukuba muri iyi mpeshyi nyuma y'uko bigaragaye ko ashaka kujya muri Bundesliga mu ikipe ya Bayern Munich.

Sadio Mané akaba yarageze muri iyi kipe ya Liverpool, avuye mu ikipe ya Southampton mu mwaka wa 2016 ku gaciro ka Miliyoni 37 z'amapawundi, gusa ubungubu akaba agiye kujya muri Bayern Munich aho azajya ahembwa amafaranga ibihumbi 250 by'amapawundi.

Sadio Mane ubwo yakirwaga, yagiranye ikiganiro na Bayern Munich atangazako acyumva ko ikipe nk'iyi ikomeye ku isi imushaka bitatumye atuza atarayigeramo kuko muri Liverpool byagaragaraga ko ntamahirwe yo gukina yaba afite nyuma y'uko iyi kipe iguze rutahizamu Darwin Nunez.

Sadio Mané yerekeje muri iyi kipe kuri Miliyoni 35 z'amapawundi ndetse zizagenda ziyongeraho andi uko azajya agenda yitwara neza.



Source : https://yegob.rw/sadio-mane-yashyize-hanze-icyatumye-ava-muri-liverpool/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)