Iri iserukiramuco ngarukamwaka ritegurwa na 'Ikirenga Art Culture Promotion', rigamije guhuriza hamwe abantu b'ingeri zitandukanye kugira ngo bamenye u Rwanda binyuze mu muco warwo, ururimi, n'ubwiza nyaburanga.
Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryajyanywe mu mujyi wa Musanze aho ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu, rikazasozwa ku ya 26 Kamena 2022. Rizarangwa n'ibitaramo by'ubuhanzi n'ubugeni, gusura ahantu nyaburanga, ndetse n'ibiganiro byibanda ku muco nyarwanda.
Athanase acuranga
Mu itangizwa ry'ibitaramo, abasaga 150 bitabiriye ibirori byabereye kuri Fatima Hotel, abayobozi b'intara y'amajyaruguru ndetse n'akarere ka Musanze baha ikaze iri serukiramuco, ndetse habaho gutaramirwa na Sibomana Athanase wacuranze umuziki gakondo ndetse na Symphony Band mu muziki ugezweho.
Mu birori byatangiye i Saa 19:00 z'umugoroba, Nizeyimana Luckman wari 'MC' yatangiye aha ikaze abitabiriye, anaha umwanya umuhanzi Sibomana Athanase wacuranze inanga zizwi ari zo 'Inyama ya Nyamunsi na 'Ramba Rwanda', ashimangira ko nta kintu cyiza kibaho nko kugira Igihugu cyiza nk' u Rwanda.
Hakizimana Pierre uyobora Ikirenga Art Culture Promotion yavuze ko bafite intego yo kuzamura ubuhanzi n'ubugeni kandi bitaye ku kureshya ba mukerarugendo, hagamijwe ko abahanzi batungwa n'ibyo bakora kandi badatanye n'umuco ndetse n'indangagaciro Nyarwanda.
Luckman na Hakizimana Pierre
Twizerimana Clement, umukozi w'Akarere ka Musanze ushinzwe Ishami ry'Imiyoborere myiza wari uhagarariye umuyobozi w'akarere, yahaye ikaze abateguye ibitaramo ndetse n'abashyitsi barimo abayobozi b'ibigo byikorera, abahagarariye abahanzi, abahagarariye inzego za Leta n'abandi.
Bwana Twizerimana yashimiye ko iri serukiramuco rikomatanyije umuco, ubuhanzi n'ubukerarugendo bijyanye n'uko Akarere ka Musanze ari igicumbi cy'ibyo byose, kakaba kihariye ku bukerarugendo.
Karake Ferdinand wari uhagarariye Guverineri w'intara y'amajyaruguru asanzwe anabereye umujyanama, yashimiye Ikirenga Art Culture Promotion n'abo bafatanyije gutegura iri serukiramuco.
Yagize ati "Igitaramo nk'iki kukizana i Musanze ni iby'agaciro gakomeye, gutarama mu muco nyarwanda ni ibidufasha kuko 'Agahugu katagira umuco karacika'. Ntibigomba kutubaho ahubwo tugomba gusigasira umuco."
Yongeyeho ati "Ntabwo umujyi wa kabiri (Musanze) upfa kuba uwa kabiri, abantu baba bakora cyane kandi batekereza cyane. Ni ngombwa rero ko habaho n'umwanya wo kwidagadura no kuruhuka, kandi byose hamwe bigateza imbere umuco n'ubukerarugendo."
Kamasoni Alice ushinzwe Ubuhanzi no guteza imbere ubukerarugendo bishingiye Ku muco mu Nteko y'Umuco, yashimiye ubufatanye bwiza bwa Ikirenga Art Culture Promotion n'akarere ka Musanze byatanze iri serukiramuco ridasanzwe.
Yagize ati 'Ndashimira cyane akarere ka Musanze dusanzwe tuziho ubukerarugendo bushingiye ku ngangi, ndashimira ko bemeye kurenga urwo rubibi, bakemera ko haba ubukerarugendo bushingiye ku muco."
Madame Kamasoni yashimiye ko ingeri zose z'abahanzi n'abanyabugeni zahawe umwanya kugira ngo barekane impano zabo, kandi iri serukiramuco rigire umutahe ku iterambere ry'ibyo bakora.
Madame Kamasoni
Yasoje ati "Ubuhanzi buturyohere ariko bunatubere umwanya wo kwiga no gusangiza abandi ibyiza byacu."
Nyuma y'aho Symphony Band yahawe umwanya wo gususurutsa abitabiriye ibirori, abayigize babanza gucuranga indirimbo zo muri Nigeria na Kenya mbere yo kuririmba indirimbo ebyiri; Ide na Respect izabo bwite.
Kuri iki Cyumweru, ibitaramo birakomereza mu mujyi wa Musanze imbere y'isoko rya GOICO, ahararirimba abahanzi bakomeye barimo Bushali, Symphony Band, Joshari n'abandi bakunzwe na benshi.
Mazimpaka Kennedy uyobora ibikorwa
Symphony Band baririmba