U Bufaransa bwiyemeje gutanga umusanzu mu kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ni ikibazo gihangayikishije akarere k'ibiyaga bigari n'Isi muri rusange kubera imirwano idasiba hagati y'ingabo za Leta n'imitwe y'inyeshyamba by'umwihariko M23 iherutse kubura imirwano.

Itangazo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Bufaransa yashyize ahagaragara kuri uyu wa 17 Kamena, rivuga ko iki gihugu cyamaganye cyivuye inyuma ibikorwa by'imitwe yitwaje intwaro cyane cyane ibitero bya vuba aha bya M23.

Rikomeza rigira riti 'U Bufaransa bwamaganye kandi ibikorwa byo kurasa ku butaka bw'u Rwanda, bugahamagarira imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR guhagarika ibikorwa by'ihohotera, gushyira intwaro hasi no kuva mu duce ikoreramo.'

U Bufaransa kandi bwasabye ko amagambo ahembera urwango ruganisha ku kwibasira itsinda ry'abantu cyangwa abantu ku giti cyabo yahagarara kandi ibihugu byo mu Karere bigakomeza ibiganiro byirinda imvururu izo ari zo zose.

Bwibukije ko ari ihame gufatanya mu kurwanya ibitero by'umutwe w'iterabwoba wa ADF bigikomeje kandi ko iki gihugu cyiteguye gutanga umusanzu mu biganiro bya Nairobi byatangijwe muri Mata uyu mwaka.

Muri iri tangazo u Bufaransa bukomeza busaba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe guhosha umwuka mubi hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n'u Rwanda.

Ibihugu byombi byasabwe kujya byitabaza urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'imipaka mu karere k'ibiyaga bigari kuko 'bwemera ubutavogerwa, ubwigenge, ubumwe n'ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.'

Ikindi ni uko ngo bwiteguye [u Bufaransa] gufasha MONUSCO mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro no gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro n'ituze mu karere k'ibiyaga bigari.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-bufaransa-bwiyemeje-gutanga-umusanzu-mu-kugarura-umutekano-mu-burasirazuba

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)