U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

U Rwanda na Ghana byashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ajyanye no gukora imiti n'inkingo, mu kurushaho kungurana ubumenyi.

Aya masezerano yashyiriweho umukono mu Mujyi wa Kigali tariki 24 Kamena 2022.

Ikorwa ry'inkingo ku mugabane wa Afurika ni andi mahirwe ku bucuruzi n'ishoramari, kuko bitarenze umwaka utaha bizaba byatangiye.

 U Rwanda na Senegal na Ghana ni ibihugu byamaze kwemezwa ko bizubakwamo inganda zikora inkingo za Covid-19 n'izindi ndwara zirimo Malaria, kuko byamaze kugirana amasezerano n'ikigo  BionTech cyo mu Budage.

Ubwo hasinywaga aya masezerano Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima ushinzwe ubuvuzi bw'ibanze, Dr. Mpunga Tharcisse yagaragaje ko aya masezerano azafasha mu mikoranire yo kohererezanya inkingo hanubakwa serivisi z'ubuvuzi zinoze.

Yagize ati 'Ni ibintu bizubakwa mugihe cy'umwaka tuzatangira dukore inking, ariko isuzumwa ryazo za nyuma rizasuzumirwa mu gihugu cya Ghana. Turi kureba ubufatanye bw'ibihugu bya Afurika kugira ngo twubake ubufatane mu buvuzi bunogeye buri wese.''

Umuyobozi w'Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw'Ibiribwa n'Imiti Ghana FDA, Delese Mimi Darko, yavuze ko gusinya aya masezerano  bigamije gukora imiti n'inkingo byujuje ubuziranenge  mu bihugu byombi binyuze mu bufatanye.

Yagize ati 'Nkatwe dushinzwe ubuziranenge bw'ibiribwa n'imiti, uko tuzagenda dufatanya nibyo bizadufasha kurushaho gukora ibyujuje ubuziranenge bw'imiti. Igihugu kimwe nikigenda biguru ntege mu gukora imiti itujuje ubuziranenge, bizagira ingaruka ku kindi gihugu. Ni byiza rero ko twese dushyira hamwe tugafatanya,  inkingo n'imiti nibiva mu gihugu kimwe bijya mu kindi, tuzumva ko byose byujuje ubuziranenge binyuze mu bufatanye,  twumve ko twakoze ibihuriweho.''

Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, yashyize ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa Uruganda rukora inkingo mu Cyanya cyahariwe Inganda kiri i Masoro mu Karere ka Gasabo.

Mu mpera z'uyu mwaka wa 2022, biteganyijwe ko hazaba hamaze gushyirwaho uruganda rukora inking, hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA, ruzatangira gukora inkingo nibura nyuma y'amezi 18.

Afurika yihaye intego y'uko mu myaka 20 izaba yikorera 60% by'inkingo ikenera zose; ivuye kuri 1% by'izo uyu mugabane ukora uyu munsi.

AGAHOZO  Amiella

The post U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu gukora inkingo appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2022/06/24/u-rwanda-na-ghana-byasinyanye-amasezerano-yubufatanye-mu-gukora-inkingo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=u-rwanda-na-ghana-byasinyanye-amasezerano-yubufatanye-mu-gukora-inkingo

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)