Umubyeyi umaze umwaka avuza umwana kanseri mu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

INYARWANDA yamukoreye ubuvugizi, Minisiteri y'Ubuzima imufasha kujya kumuvuza mu gihugu cy'u Buhinde.

Burame Lucky Sefu yujuje imyaka 11 y'amavuko, irimo imyaka irenga ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya w'iburyo.

Ubu amaze umwaka n'amezi abiri avurirwa mu bitaro byo mu Buhinde, ariko ntarabasha gukira neza.

Misitatuma yabwiye INYARWANDA ko ashima Minisiteri y'Ubuzima ubufasha yamuhaye akajya kuvuza umwana we, ariko ko agikeneye ko imufasha.

Avuga ko asaba Minisiteri kumufasha ikamwishyurira ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye.

Ati 'Ndasaba ko Minisante yamfasha ikishyura ikiguzi cy'ubuvuzi busigaye kugira ngo umwana abukorerwe, hanyuma bakatwishyurira n'amatike kuko inzara iri hafi kutwicira mu Buhinde.'

Yavuze ko umwaka n'amezi abiri ashize ari kumwe n'umwana we mu Buhinde babayeho mu buzima bubi, bitewe n'uko abari bamwijeje kumufasha n'abashinze urubuga GoFundMe bakusanyirijeho inkunga yo gufasha umwana batigeze babimushyikiriza.

Ati 'Tumaze hano umwaka n'amezi abiri, ntabwo nkora, njyewe nagiye nizeye abantu bakoze GoFundMe y'umwana banasabaga ubufasha bw'umwana ariko ntabwo babaye abizerwa."

"Kuko njye nagiye ari bo nizeye. N'umudamu wagiye muri Minisante akavuga ngo azatwishingira turi hano [Mu Buhinde] yarabeshyaga, yabeshye Minisante yari afite ibindi yibereyemo.'

Uyu mubyeyi yavuze ko nta bushobozi afite bwo kugaruka mu Rwanda, agasaba Abanyarwanda, Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde kumufasha akagaruka mu Rwanda. 

Ati 'Inzara irenda kutwikicira hano. Njye nta bushobozi mfite bwo kuguma inaha, ndasaba Leta y'u Rwanda kumfasha nkava hano.'

Yavuze ko hashize iminsi 14 yandikiye Minisiteri y'Ubuzima, abasaba kumufasha akavuza umwana we akabona n'itike yo kugaruka mu Rwanda. Ariko ntarasubizwa.

Ibaruwa yo ku wa 1 Mata 2022, uyu mubyeyi yandikiwe n'ibitaro Narayana Hrudyalaya Limited biherereye mu Mujyi wa Bangalore bikurikirana umwana we, bigaragara ko yaciwe agera kuri miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana we bakomeze kumuvura.

Uyu mubyeyi yavuze ko atabashije kubona aya mafaranga, bituma asohorwa mu bitaro atangira kuba ku muhanda n'umwana we bimuviramo uburwayi.

Ati 'Bansabye ko mbanza kwishyura ayo mafaranga kugira ngo ubuvuzi bw'umwana burangire. None ntabwo turi mu bitaro, turi hanze y'ibitaro, umwana yirirwa atoragura ibiryo muri 'restaurant' inzara irenda kunyica ku buryo mpagarara nkatirira. Nanjye nararwaye, ariko ntekereza ko ntakindi ndwaye, ndwaye inzara.'

Yavuze ko ubu akeneye miliyoni 2 Frw yo kuvuza umwana we kugira ngo ubuvuzi yagombaga guhabwa burangire.

Akavuga ko atabaza Minisiteri y'Ubuzima cyangwa se 'Ambasade y'u Rwanda mu buhinde iducyure nk'Abanyarwanda bahagiriye ikibazo'.

Yavuze ko mu burwayi bw'umwana we yitabaje inshuti n'abavandimwe, ku buryo bitoroshye kongera kubasubira imbere. Avuga ko ubuvuzi umwana we akeneye ari ubuzakorwa mu gihe cy'iminsi itatu.

Ushaka gufasha uyu mubyeyi ushobora gukoresha Nimero: +918050702453 cyangwa se +250788361730.

Inkuru bifitanye isano: Yagurishije inzu ye kugira ngo avuze umwana we kanseri.

Abaganga bakoze uko bashoboye bagerageza kuvura kanseri uyu mwana 

Uyu mubyeyi arasabwa miliyoni 2 Frw kugira ngo umwana bamuvure akire


Aha ni mbere y'uko uyu mwana batangira kumuvurira mu Buhinde


Uyu mwana amaze imyaka ine ahanganye na kanseri yafashe ku musaya


Hakenewe miliyoni 2 Frw zo kuvuza uyu mwana na Miliyoni 1,500,000 Frw kugira ngo babashe gutaha mu Rwanda



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/117845/umubyeyi-umaze-umwaka-avuza-umwana-kanseri-mu-buhinde-aratabaza-117845.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)