Abantu barahaguruka bakavuga baranguruye n'amajwi yabo yose, bakagaragaza ko bakunda Imana n'umutima wabo wose, nyamara iyo witegereje ibikorwa bya bamwe na none ubona ibihabanye n'ibyo ushobora kwibwira.
Umugore witwa Tejumola yatinyishije umugabo we, avuga ko umunsi yabaye umukozi w'Imana (Pastor) batazongera kubana, ashimangira ko azahita amuta burundu umubano wabo ukarangira. Uyu mugore yemeje ko umunsi umugabo we azamurutisha gusenga, amasengesho akaba ariyo ashyira imbere batazongera kubana. Uyu mugore yasoje avuga ko atajya yibona yakundanye n'umuntu uvuga ko yiyeguriye Imana, cyangwa Pasiteri. Mu nyandiko ye, uyu mudamu yagize ati'Mu gihe uwo twashakanye yaramutse abaye Pasiteri, bizaba bihagije ngo dutandukane. Ibyo ntabwo aribyo mba naraje gukora, sinzigera mva ku mwanzuro wanjye rwose, nzamusezera'.
Bamwe mubabonye ibi uyu mugore yanditse bifashe ku munwa, abandi baramuhanura bamwereka ko ukuri kwe ntaho gutaniye no kwishuka. Ese wowe utekereza ko uyu mudamu ari mu nzira nziza? Ahari ntabwo ari mu nzira nzima. Ese birakwiriye ko umugore asiga umugabo ngo ni uko yabaye umukozi w'Imana?