Uwase Claudio, umugore wa myugariro mpuzamahanga w'Amavubi, Imanishimwe Emmanuel Mangwende avuga ko muri Maroc nta kintu kinini cyabagoye uretse kubana n'abantu batari bamenyereye gusa.
Muri Kanama 2021 nibwo Mangwende yatandukanye na APR FC yerekeza muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat.
Umugore akaba n'umufana ukomeye cyane wa APR FC washinze itsinda ry'abafana ry'Intare za APR FC, Uwase Claudio mu Gushyingo 2021 na we yahise amusangayo ngo ajye kumwitaho.
Aganira n'ikinyamakuru ISIMBI, Claudio yavuze ko nta kintu yavuga cyabagoye cyane uretse wenda abantu batari bamenyereye.
Ati "Nta kintu cyangoye cyane urebye uretse wenda kubana n'abantu utari umenyereye, ariko ni abantu bagira urukundo, nta kibazo twaramenyereye."
Akomeza ashimangira ko kujya gukina muri Maroc byafashije Mangwende kubera ko ubu nta mikino ashobora kuzana, buri gihe umutima uba uri ku kazi.
Ati "Kujyayo hari icyo byamufashije, kuko ntabwo ashobora kuzana imikino nk'umuntu uri mu rugo uvuga ngo uyu munsi ndananiwe sinjya mu myitozo, agomba kujyayo uko byaba bimeze kose."
Yemeza kandi ko na we kujya muri iki gihugu byafashije umugabo we kuko byatumye anatuza kubera ko ataha agasanga umuntu mu rugo.
Ati "Birumvikana byaramufashije cyane kuko gutaha wisanga mu nzu wenyine biba bitandukanye no gutaha usanga umuryango, binamufasha no kuba atuje. "
Aba bombi bakaba bari mu Rwanda aho baje ubwo Mangwende yari yahamagawe mu ikipe y'igihugu, biteganyijwe ko mu ntangiriro z'iki cyumweru basubira muri Maroc.