Umuhanzi R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi w'Umunyamerika R. Kelly yakatiwe gufungwa imyaka 30 kubera gukoresha ubwamamare bwe agakorera abana n'abagore ihohotera rishingiye ku gitsina.

Uyu muhanzi wo mu njyana ya R&B, w'imyaka 55, i New York mu kwezi kwa cyenda mu 2021 yahamwe n'ibyaha by'ubwambuzi no gucuruza abantu ngo bakoreshwe imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Yari amaze imyaka ashinjwa. Ku wa gatatu umucamanza yavuze ko Kelly afite "ukwirengagiza kw'akababaro ka muntu".

Abanyamategeko bunganira uyu muririmbyi - ubundi izina rye nyakuri ni Robert Sylvester Kelly - bavuga ko bazajurira.

Mbere yo gukatirwa kwe, abagore bamwe bigiye imbere ngo bahangane na we.

Umugore wavuzwe gusa ko yitwa Angela yavuze ko uyu muririmbyi "yakuriye mu bunyamaswa" hamwe na buri muntu mu bo yahohoteye, mu gihe abandi batatangajwe amazina batanze ubuhamya ko yabashenguye umutima.

Umwe muri bo yagize ati: "Urebye nifuzaga ko napfa kubera uko watumye niyumva".

Kelly, wari wambaye imyenda y'imfungwa y'ibara rya khaki hamwe n'indorerwamo zijimye, yanze kugira icyo atangaza ku giti cye kandi nta marangamutima yagaragaje ubwo yari amaze gukatirwa icyo gifungo.

Umucamanza wo ku rwego rw'akarere Ann Donnelly yavuze ko Kelly yakoresheje imibonano mpuzabitsina nk'intwaro, agahatira abo yahohoteye gukora ibintu umuntu atabonera amagambo yo kuvuga, ndetse bamwe akabanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Uwo mucamanza yagize ati: "Wabigishije ko urukundo ari ukugirwa umucakara hamwe n'urugomo".

Urukiko rwumvise ko Kelly - uzwi mu ndirimbo ze nka I Believe I Can Fly na Ignition - yakoresheje ububasha bwe mu gushuka abagore n'abana akabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe cy'imyaka ibarirwa muri makumyabiri.

Abacamanza mu rubanza rwe, rwamaze ibyumweru bitandatu i Brooklyn, bumvise ukuntu yagurishije abagore hagati ya za leta zo muri Amerika, afashijwe n'abakozi be, abamucungira umutekano hamwe n'abandi bantu bamuri bugufi.

Urukiko rwanumvise ukuntu Kelly yabonye icyangombwa mu buryo bunyuranyije n'amategeko kugira ngo ashakane n'umuririmbyi Aaliyah mu 1994 ubwo uyu yari afite imyaka 15, imyaka irindwi mbere yuko uyu muririmbyi apfira mu mpanuka y'indege.

Icyo cyangombwa, icyo gihe cyashyizwe ahagaragara bitifuzwaga, cyagaragaje ko Aaliyah yari afite imyaka 18. Hashize amezi nyuma yaho, urushako rwabo rwaburijwemo.

BBC



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/umuhanzi-r-kelly-yakatiwe-gufungwa-imyaka-30

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)