Umusifuzi yariye iminwa, perezida wa Rwamagana ashyira akazi mu kaga – Ibitaravuzwe byanatumye FERWAFA yisubiraho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'uko umusifuzi ariye iminwa imbere ya komisiyo ishinzwe amarushanwa, izuba ryongeye kurasira kuri Rwamagana City maze FERWAFA yisubiraho ku mwanzuro yari yayifatiye wo kuyitera mpaga bayishinja gukinisha umukinnyi wari wujuje amakarita 3 bigaha amahirwe AS Muhanga yo gukomeza muri ½.

Rwamagana City yatomboye gukina na AS Muhanga muri ¼ cy'igikombe cy'icyiciro cya kabiri, umukino ubanza wabaye tariki ya 4 Kamena 2022 ubera i Rwamagana maze AS Muhanga itsinda 1-0.

Umukino wo kwishyura wabaye tariki ya 8 Kamena 2022 ubera i Muhanga maze Rwamagana itsinda 2-1 biba 2-2 mu mikino yombi, ariko Rwamagana ikomeza kubera ko yatsinze ibitego byinshi hanze.

Tariki ya 9 Kamena 2022 AS Muhanga yahise irega Rwamagana City muri FERWAFA kubera ko mu mukino ubanza ngo hari umukinnyi wa Rwamagana City witwa Mbanze Josua wakinnye afite amakarita 3 y'imihondo.

FERWAFA ikaba yarahise imenyesha amakipe yagomba gukina imikino ibanza ya ½ yagombaga kuba tariki ya 11 Kamena ko isubitswe igomba kuba uyu munsi tariki ya 14 Kamena 2022 kubera ko hari amakipe yatanze ikirego.

Tariki ya 13 Kamena 2022 nibwo bamenyesheje Rwamagana City ko yatewe mpaga kubera umukinnyi wabo wakinnye afite amakarita 3 y'imihondo, iyi kipe nayo yari yabyumvise mbere mu itangazamakuru yahise yihutira kwandikira FERWAFA iyimenyesha ko ibyo bavuga ari ibinyoma.

Ubu bujurire bwa Rwamagana City Rwamagana bwasabaga ko FERWAFA yabemerera bakaha email na raporo y'umwimerere by'umusifuzi na komiseri igaragaza ko Mbanze Josua yahawe ikarita y'umuhondo yuzuza ikarita ya 3 ku mukino wa Nyagatare tariki ya 22 Gicurasi 2022 kuko abakinnyi bayihawe ari batatu, Uwayezu Jean de Dieu, Muganuza Jean Pierre na Habineza Samuel, byatumye umukino wa AS Muhanga yari yahawe amahirwe yo gukomeza na Interforce FC usubikwa.

Ku munsi w'ejo hashize nibwo akanama gashinzwe amarushanwa kateranye maze gasuzuma ubujurire bwa Rwamagana City maze gahita gatesha agaciro ikirego cya AS Muhanga.

Cyaba cyari icyemezo cyafashwe n'umuntu ku giti cye?

Bivugwa ko nyuma y'uko AS Muhanga itanze ikirego akanama gashinzwe amarusanwa katigeze gaterana ahubwo umunyabanga wa FERWAFA yabimenyesheje Gasana Richard ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA ndetse anamuba raporo yashingiweho. Muhire Henry ni ko guhita yandika ibaruwa itera mpaga Rwamagana City.

FERWAFA yirengangije nkana ibyo yabwiye Rwamagana City

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Rwamagana City buri cyiciro yahamgaragara muri FERWAFA ikayibaza amakarita abakinnyi bayo bafite, hari mu rwego rwo guhuza iyo raparo n'iyo ikipe ifite.

Binavugwa ko mbere y'umukino ubanza wa ¼ na AS Muhanga, Rwamagana City yabajije muri FERWAFA bababwira ko nta kibazo na kimwe abakinnyi babo bafite.

Nyuma y'uko babwiwe ko Josua afite amakarita 3, yanasabye ko bajya muri MTN (nubwo bigoranye) bakabaha ibiganiro bagiranye na FERWAFA mbere y'umukino wa AS Muhanga.

Umuyobozi wa Rwamagana City yashyize umwanya we mu kaga

Uwimana Nehemie, umuyobozi w'ikipe ya Rwamagana City, yarahiriye ubuyobozi bw'Akarere ka Rwamagana ndetse n'Intara ko barenganyijwe bagomba kumufasha bakarenganurwa.

Ubu buyobozi bwamubwiye ko FERWAFA ivuga ko ifite ibimenyetso by'uko Mbanze Josua afite amakarita 3 y'imihondo, Nehemie wari wanze kuva ku izima, yabajijwe uko bizagenda nibaramuka basanze arimo kuburana amahugu, na we abasezeranya ko iyo uwo mukinnyi aba afite ayo makarita batari kujya mu manza ndetse ko nibasanga babeshya we azahita ava ku buyobozi bw'ikipe ya Rwamagana City, maze Intara y'Iburasirzuba n'Akarere ka Rwamagana binjira muri iki kibazo.

Rwamagana City yatewe ubwoba

Nyuma yo kujurira iki cyemezo, bivugwa ko komiseri ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yateye ubwoba Rwamagana City bayibwira ko ibyo irimo itabizi kuko raporo bafite igaragaza ko uyu mukinnyi wabo afite amakarita 3 y'umuhondo.

Raporo zaranyuranye, umusifuzi arya iminwa maze Rwamagana City irarenganurwa

Raporo ifatika (hard) ya komiseri yagaragazaga ko kuri uyu mukino wa Nyagatare, Mbanze Josua yabonye ikarita y'umuhondo ituma yuzuza amakarita 3 y'umuhondo ariko nk'uko Rwamagana yari yasabye raporo y'umwimerere yohererejwe komisiyo ishinzwe amarushanwa mu buryo bwa email basanze uyu mukinnyi atari mu bahawe ikarita.

Ibi byatumye hitabazwa umusifuzi bakunda kwita Java wasifuye uyu mukino maze abazwa raporo yo kuri uyu mukino, yariye iminwa abura icyo asubiza avuga ko yibagiwe kuyikora ni mu gihe raporo ya komiseri we yari yohereje yagaragaza ko Mbanze Josua atari mu bakinnyi bahawe ikarita kuri uwo mukino.

Icyari gisigaye ni uko aka kanama nyuma yo kubura ibimenyetso, kafashe umwanzuro wo gutesha agaciro ikirego cya AS Muhana maze Rwamagana City ikaba ari yo izakina ½ na Interforce FC, igihe umukino uzabera kikazatangazwa vuba.

Rwamagana City yatsinze urubanza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umusifuzi-yariye-iminwa-perezida-wa-rwamagana-ashyira-akazi-mu-kaga-ibitaravuzwe-byanatumye-ferwafa-yisubiraho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)