Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda yitabiriye inama ya Interpol muri Benin - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 25 ihuza ibihugu byo mu Karere ka Afurika, yatangiye ku wa Kabiri tariki ya 28 Kamena, ikazamara iminsi itatu.

Ni imwe mu nama zitegurwa na Interpol igahuza abahagarariye ibihugu binyamuryango byo mu Karere ka Afurika, hagamijwe kungurana ibitekerezo, guhana ibitekerezo no gufata imyanzuro igamije kongerera imbaraga inzego nyubahirizategeko mu kurwanya ibyaha ndetse n'ibyaha byambukiranya imipaka ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w'umutekano wa Benin, Alassane Seidou ari kumwe na Perezida wa Interpol, Ahmed Naser Al Raisi n'Umunyamabanga Mukuru wa Interpol Jurgen Stock.

Ku murongo w'ibyigwa hari ukurebera hamwe imbogamizi zigaragara mu guhashya ibyaha ku mugabane wa Afurika cyane cyane kurwanya ibyaha bigenda bivuka nk'ibyaha by'iterabwoba ndetse n'ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Muri iyi nama abayobozi ba Polisi n'abandi banyacyubahiro bakora mu nzego nyubahirizategeko ku mugabane wa Afurika bazanasuzumira hamwe uko hakongerwa imbaraga z'ubufatanye mu bihugu bigize uyu muryango wa Interpol ndetse n'abafatanyabikorwa bawo hagamijwe kongerera ubushobozi inzego zicunga umutekano.

Hazaganirwa kandi ku ruhare rwa Polisi mpuzamahanga hagamije gushyira mu bikorwa icyerekezo cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu 2063 no gushyigikira ingamba z'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ku bufatanye bwa Polisi zo ku mugabane wa Afurika (AFRIPOL).

Uyu muryango wa Polisi Nyafurika washyizweho nk'urwego rw'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe ko Polisi zishyira hamwe mu kurwanya icyahungabanya umutekano ku mugabane.

Inzego zishinzwe iyubahirizwa ry'amategeko zizanarebera hamwe uburyo bwakoreshwa hagamijwe gushyiraho ingamba zo guhashya icuruzwa ry'ibiyobyabwenge, kurwanya ibyaha byangiza ibidukikije, uko hashyirwaho ingamba zo kurengera abimukira no kurwanya icuruzwa ry'abantu.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda IGP Dan Munyuza hamwe n'Umunyamabanga Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB), Isabelle Kalihangabo, bitabiriye inama ya Interpol muri Benin



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuyobozi-wa-polisi-y-u-rwanda-yitabiriye-inama-ya-interpol-muri-benin

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)