Uruhare rw'abagore mu kubaka amahoro rwabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda-Madame Jeanette Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Madamu Jeannette Kagame yavuze ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere umugore nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza n'uruhare rwabo mu kubaka amahoro arambye.

Madame Jeannette Kagame

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho na Madamu wa Perezida wa Repuburika y'u Rwanda, Jeannette Kagame, tariki 20 Kamena 2022 mu nama y'ihuriro ry'abagore bo mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza 'Commonwealth iri kubera i Kigali.

Madame Jeannette Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi hashyizweho gahunda irambye y'uburinganire, ari nayo yabaye umusingi uhamye w'iterambere n'imibereho myiza.

Madame Jeannette Kagame hamwe n'Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

Avuga ku rugendo u Rwanda rwanyuzemo mu guteza imbere abagore yagize ati 'Abagore n'abakobwa bavuye ku kuba inzirakarengane z'amakimbirane bahinduka abari ku ruhembe rwo kurinda amahoro arambye hagati yabo n'ibihugu.'

Ubusumbane bushingiye ku gitsina, ihohoterwa…

Madamu wa Perezida wa Repuburika yavuze no ku bibazo birimo ubusumbane bushingiye ku gitsina, ingaruka za Covid-19, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n'ibindi bikeneye igisubizo byihutirwa.

Yavuze ko bibabaje kumenya ko ½ cy'abagore ku isi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa bazi umugore warikorewe.

Yagize ati 'Nta kwihangana guhari ku kuba ubu ¾  bya miliyari y'abana b'abakobwa bashyingirwa ku gahato. Uko twese tubizi, abana ntabwo bashobora kwemererwa gushaka[…] hakwiye ishoramari rikomeye mu bushake bwa politiki, ubuvugizi, ubufasha mu by'imari, ubufatanye, ubushobozi n'ubumenyi bifasha mu kugera ku buringanire no kubakira ubushobozi abagore n'abakobwa bitarenze mu 2030.'

'Ni iby'agaciro kuba iri huriro ribereye mu Rwanda'

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland, yavuze ko yishimiye kuba iri huriro ribereye mu Rwanda, igihugu kiri ku isonga mu guteza imbere abagore kandi nabo bakaba bakomeje kugira uruhare mu mpinduka igihugu kigeraho.

Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Patricia Scotland

Yagize ati 'Nejejwe n'ibyakozwe n'u Rwanda mu kwiyemeza ko abagore n'abakobwa baba inkingi ya mwamba y'iterambere ry'igihugu. Ubushake bwa politiki no kubifataho umwanzuro utuma bigerwaho ni umwihariko  si itegeko.'

Image

Iyi nama yitabiriwe n'abagabo ndetse n'abagore baturutse hirya no hino ku Isi

Inama y'ihuriro ry'abagore bo mu bihugu biri muri Commonwealth ni imwe mu nama zibanziriza iy'abakuru b'ibihugu na za guverinoma zo mu bihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM), ikaba izamara iminsi ibiri aho yitabiriwe n' abantu basaga 500, hafi ½ cyabo akaba ari abo mu Rwanda.

Image

 Iyi nama yitabiriwe n'abantu 500 baturutse hirya no hino ku Isi mu bihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza

[email protected]

 

The post Uruhare rw'abagore mu kubaka amahoro rwabaye umusingi w'iterambere ry'u Rwanda-Madame Jeanette Kagame appeared first on IRIBA NEWS.



Source : https://iribanews.rw/2022/06/20/uruhare-rwabagore-mu-kubaka-amahoro-rwabaye-umusingi-witerambere-ryu-rwanda-madame-jeanette-kagame/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)