Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha inyandiko mpimbano.
Yaburanye ifungwa n'ifungwa ry'agateganyo yemera ibyaha ashinjwa bishamikiye ku bantu batandukanye yagiye yaka amafaranga abizeza ku bashakira Visa zo kujya muri Amerika yarangiza ntazibashakire ndetse ntabasubize n'amafaranga yabo.
Gufungwa iminsi 30 y'agateganyo, urukiko rwatangaje ko rwabishingiye ku kuba aramutse ahamwe n'ibyaha ashinjwa, ashobora guhabwa igihano kiri hejuru y'imyaka ibiri.
Inkuru bijyanye: Umuyobozi Wungirije wa RGB yatawe muri yombi
Dr Nibishaka yatawe muri yombi mu mpera za Gicurasi 2022