Urwenya : Chastity fidelity Device, akuma gakoreshwa n'umugore ucyekera umugabo we kumuca inyuma #RwOT #Rwanda

webrwanda
0


Mu gihe ibibazo mu ngo bikomeje kwiyongera bitewe n'abagabo baca inyuma abagore babo ni nako ikoranabuhanga naryo ritera imbere hagamijwe ko uwo muco mubi wacika burundu.  Hari uburyo bwinshi umugore ashobora gukoresha akirinda gucibwa inyuma n'umugabo we, uburyo bwambere ni amasengesho n' ubw'ibiganiro no kumvikana, ariko iyo byanze ashobora gufata izindi ngamba zamurinda iki cyorezo cyugarije societe. 

umugore w'umuhanga witwa byamungu Emanuelle, yakoze akuma yise chastity device kagiye kugurishwa mu minsi mike kagafasha kurinda umugore gucibwa inyuma, dore uko gateye :





Aka kuma nkuko mubibona kw'ifoto hejuru gakozwe kuboryo katabangamira imiterere y'igitsina gabo. gashirwaho akagufuri gatoya, umugore yabika akareka umugabo we akidegembya nacyo y'ikanga kuko kugakuraho udafite imfunguzo bidashoboka. Tuganira na Byamungu Emmanuel, yadutangarije Ko aka ga chastity device kadahenda kuko ateganya kukagurisha amafaranga ari munsi y'ibihumbi magana atatu y'amanyarwanda (RWF 300,000) . Yavuze ati:

"Kwiriwa abagore bikanga gucibwa inyuma no kujya mu bafumu ngo ugarure umugabo wawe, ibi byose bigiye gucika bitewe n'iyi chastity device twakoze. Icyo usabwa ni ugusuzuma neza ukareba ko umugabo wawe akambaye igihe cyose agiye ku kazi, cyangwa asohotse mutari kumwe".

Ngaho rero nguko abagore bubatse nababwira iki ni mugure chastity device maze umutuzo ugaruke murugo rwanyu.





Icyitonderwa : Iyi nkuri ni iyurwenya nabwo ari inkuru nyayo

source : internet


Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)